AHABANZAINKURU ZA KARABAYE

Gicumbi: Imodoka ya Gitifu yahiye irakongoka

Imodoka ya Jean Marie Vianney Bangirana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti ho mu Karere ka Gicumbi, yafashwe n’inkongi y’umuriro, irashya irakongoka.

Abari muri iyo modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux, izwi nka ‘Vigo’, ubwo babonaga itangiye gushya, bahise bayivamo bwangu, bose ntacyo babaye.

Umuturage witwa Ngabitsinze Josue wari aho impanuka yabereye, avuga ko bagerageje kuzimya umuriro ariko bikaba iby’ubusa.

Ati “Abari bayirimo bakimara gusohoka, twagerageje kuzimya inkongi twifashishije kizimyamoto iba iri mu modoka, ariko biranga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti, Bangirana Jean Marie Vianney, yatangaje ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana.

Ati: “Navaga Tanda (Akagari) nerekeza ku Murenge wa Giti, twari mu kazi tuvuye mu nteko z’abaturage, ariko icyateye iyi mpanuka ntabwo twari twakimenya.”

Yavuze ko imodoka yakongotse yose, gusa akaba ategereje ko ubwishingizi bw’ikinyabiziga hari icyo bumumarira.

Gitifu Bangirana mbere yo kugura iyo modoka yari ikiri nshya, yari amaze igihe akoresha indi yo mu bwoko bwa Toyota Hilux, kuko zifasha cyane mu kuzamuka imisozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *