AHABANZAIMYIDAGADURO

Tom Close yavuze abahanzi bazaririmba mu gitaramo gisimbura icya Tems

Mu gihe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kujya impaka hibazwa abahanzi batazabura mu gitaramo Tom Close ari gutegura kizasimbura icya Tems, yavuze umubare w’abazakigaragaramo.

Mu kiganiro yagiranye na Kiss FM mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Tom Close yahishuye ko iki gitaramo ari gutegura afatanyije na bagenzi be barimo abasanzwe babitegura hano mu Rwanda, abahanzi 20 aribo bazakigaragaramo.

Yavuze ko abo 20 ari abagezweho cyane kurusha abandi muri iyi minsi mu Rwanda. Icyakora avuga ko bitewe n’uko yagiye avugana na benshi kandi aha umuhanzi agaciro akwiye, utazagaragaramo ntibivuze ko atagezweho, ahubwo ni uko ariwo mubare bagennye.

Iki ni igitaramo yatekerejeho mu minsi yashize ndetse abisangiza n’abandi abinyujije ku rukuta rwe rwa X babyakirana yombi,  nyuma y’uko umuhanzikazi Tems atangaje ko igitaramo yagombaga gukorera i Kigali muri BK Arena tariki 22 Werurwe 2025 yagisubitse.

Abantu ku mbuga nkoranyambaga babyakiranye yombi, ndetse na Minisitiri Utumatwishima ufite mu nshingano Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yagaragaje ko azabafasha kugitegura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *