Kanye West ntacyumva indirimbo za Rap
Umuraperi Kanye West yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko atangaje ko atacyumva indirimbo za Hip Hop, nyamara nawe ari umuraperi.
Mu butumwa yanyujije kuri X, yagaragaje ko abaraperi bo muri iyi minsi basigaye barapa ibintu bidafite agaciro kuri we ku buryo bishobora kumwongerera amafaranga.
Yavuze ko ari umuherwe w’imyaka 47 y’amavuko, bityo ko nta mpamvu yo kumva Rap yo muri iyi minsi mu gihe nta kintu akuramo kijyanye n’uburyo yabonamo amafaranga.
Ni ibintu byatumye abantu bacika ururondogoro bibaza uyu muraperi yaba yongeye kugira, dore ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu yongeye guteza impagarara kuri X bitewe n’ibintu akomeje kugenda atangaza.
Gusa benshi bakomeje gukeka ko yaba ari kubikora kugira ngo avugwe cyane mu binyamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga, nk’uko yari yabipanze ubwo yategekaga umugore we Bianca Censori kwambara ibisa n’ubusa ubwo banyuraga ku itapi itukura muri birori byo gutanga Grammy.
Iyo unyujije amaso mu bitekerezo abantu bakomeje gutanga kuri ibi bintu akomeje kuvuga, usanga benshi batangiye kumwijundika ahanini bitewe n’uko yanditse ubutumwa asaba ko P Diddy afungurwa, bavuga ko atangiye kurengera kandi ko bibaye byiza bimwe mu byo yavuze yabisiba.