Dj Brianne yahishuye ko afite umukunzi we
Dj Brianne yashyize umucyo ku bivugwa ko aryamana n’abo bahuje ibitsina, avuga ko muri iyi minsi afite umusore bari mu munyenga w’urukundo umwitaho akamuha n’amafaranga.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ‘Igihe Kulture’, ubwo yabazwaga ku bimuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga ko aryamana n’abo bahuje ibitsina, dore ko no mu minsi ishize izina rye ryumvikanye mu mashusho y’urukozasoni yagiye hanze bivugwa ko ari aya Emelyne Kwizera na bagenzi be.
Brianne yavuze ko afite inshuti nyinshi z’abakobwa, ariko avuga ko kuba bagendana bidasobanuye ko bakundana.
Ikirenze kuri ibyo, Brianne yahishuye ko muri iyi minsi afite umukunzi utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bamaranye igihe gito, gusa avuga ko bataratangira kuganira kuri gahunda yo kubana.
Brianne yavuze ko akunda uwo musore kuko amuha amafaranga, ku buryo aramutse ahagaritse kuyamuha nawe ibyabo byaba birangiriye aho, hakaza abandi.
Ati “Nkunda ibyo ampa… Nawe nyine ndamukunda kuko afite ibyo ampa. Ibyo ampa adahari ntabwo nabibona,.. bishize ubwo nawe yaba yashize.”
Brianne ahamya ko kuri we adashobora gukunda umusore udafite ibyo amuha, kuko ibyo amuha hari n’abandi bigirira akamaro