AHABANZAUMUTEKANO

Gen. Makenga yongeye kugaragara mu ruhame

Umuyobozi w’Igisirikare cy’Umutwe wa M23, Général-Major Sultani Makenga, yagaragaye mu ruhame aho ku wa Gatanu yasuye abasirikare bo mu ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bakomerekeye ku rugamba ubwo bari bahanganye mu mirwano n’uriya mutwe.

Abasirikare basuwe n’uyu Jenerali ni abarwariye mu bitaro bya Camp-Katindo biherereye mu mujyi wa Goma.

Ni bwo bwa mbere Gen. Makenga ukunze kugaragara mu ruhame gake yari agaragaye kuva M23 yigarurira Umujyi wa Goma igenzura kuva ku wa 25 Mutarama uyu mwaka.

Uyu musirikare mu kiganiro yagiranye n’abasirikare bakomeretse, yumvikanye abihanganisha ndetse anabakomeza.

Makenga wari kumwe n’abarimo Général de Brigade Bérnard Maheshe Byamungu uri mu barwanyi ba M23 bayoboye urugamba, yijeje abasirikare batereranwe na Leta ya RDC kubaha icyizere, anabizeza kandi ko bafite ahazaza mu gisirikare cya M23 (ARC).

Makenga nyuma yo gusura ziriya nkomere, yagaragaje ko n’ubwo abantu bashobora guhangana ariko urukundo no gushyigikirana bishobora kugira uruhare rukomeye mu kugarura amahoro n’umutekano muri RDC ndetse no mu karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *