AHABANZAUBUZIMA

Akamaro k’urusenda ku buzima bwacu

Nubwo urusenda ruryana cyane, ariko ni kimwe mu birungo bikundwa na benshi kandi byamamaye kuva kera, ruzwiho gukiza indwara zitandukanye ndetse rukaba rugira akandi akamaro kanini mu buzima bwacu.

Kuryana cyangwa gukara k’urusenda bituruka ku binyabutabire byo mu bwoko bwa alkaloid birugize, aribyo capsaicin, capsanthin na capsorubin.

Rubamo ibipimo biri hejuru cyane bya vitamini zitandukanye kimwe n’imyunyu ngugu.

Urusenda rugisarurwa yaba ari urw’icyatsi cyangwa rutukura, ni imvano ikomeye cyane ya vitamin C. Iyi vitamin ni ingenzi cyane mu mikorere y’umubiri kuko yitabazwa mu gukora collagen; poroteyine y’ingenzi mu gusana umubiri, udutsi tw’amaraso, uruhu, ingingo ndetse n’amagufa.

Guhora urya buri munsi ifunguro rikize kuri vitamin C birinda indwara zitandukanye za infections zishobora kwibasira umubiri kuko vitamin C yongerera umubiri ubudahangarwa, kubyimbirwa n’indwara yo kubura vitamin C igaragazwa no kuva amaraso mu menyo cg kugaruka kw’ibisebe byari byarakize.

Ikinyabutabire twavuze, capsaicin n’izindi alkaloid zirimo, ubushakashatsi bwerekanye ko zifite ubushobozi bwo kurwanya bagiteri, kurwanya kanseri, kurwanya diyabete no gukuraho uburibwe, ikindi bwagaragaje ko bigabanya urugero rwa cholesterol mbi mu bantu babyibushye birengeje urugero.

Urusenda rubamo ibinyabutabire bitandukanye bizwiho guhashya no kurwanya indwara zitandukanye no gutuma umubiri umererwa neza muri rusange.

Capsaicin n’ibindi biyigize bikoreshwa mu gukora amavuta naza pomades zikoreshwa mu kurinda uburibwe, kubabara imitsi n’ingingo.

Urusenda kandi nii isoko nziza ya vitamin A n’izindi flavonoids nka beta-carotene, alpha carotene, lutein, zea-xanthin na cryptoxanthin, ibi byose biri mu rusenda bifasha umubiri kuwurinda uburozi butandukanye n’ibindi byose bishobora kuwangiza mu gihe urwaye indwara zikomeye cg stress.

Urusenda ni isoko nziza ya vitamin B zitandukanye harimo B1 (thiamine), B2 (riboflavin), B3 (niacin) na B6 (pyridoxine) zifasha mu mikorere y’umubiri itandukanye nko kurinda imikorere mibi y’imitsi, mu gutunganya poroteyine no gukorwa kw’imisemburo.

Urusenda rwifitiye imyunyungugu myinshi nka: potasiyumu, ubutare na manyesiyumu. Potasiyumu ni ingenzi cyane ku mikorere y’uturemangingo n’amatembabuzi afasha mu miterere y’umutima n’umuvuduko w’amaraso. Ubutare nabwo bufasha mu ikorwa ry’amaraso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *