Amayeri adasanzwe yakoreshwaga n’abakurikiranyweho kwambura amafaranga abaturage
Abantu batanu barimo abagore babiri, bafashwe na Polisi y’u Rwanda bakurikiranyweho kwambura abaturage amafaranga bakoresheje amayeri yo kubizeza kubavura amarozi, aho bahuriraga ku wo bashaka kwambura, bakigira nk’abataziranye bagakora ibisa nk’ikinamico bikarangira bamutwaye utwe.
Aba bantu barimo abagabo batatu n’abagore babiri bari hagati y’imyaka 36 na 53 y’amavuko, bafatiwe mu Mudugudu wa Nyarucyamo, Akagari ka Gahogo, mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, tariki 23 Mutarama 2025.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bakorewe ubwambuzi.
Yagize ati “Twari dufite amakuru kuri iri tsinda ry’abantu bahuriye mu Mujyi wa Kigali ari naho batuye, ariko bakaba bakomoka mu Ntara zitandukanye, bagenda bashuka abaturage bakabambura utwabo bakoresheje amayeri atandukanye.”
Yakomeje agira ati “Hamwe bagenda biyita abavuzi ba gihanga babivanga no gusenga bakabeshya ko berekwa, aho umugabo ukuriye iri tsinda ufite imyaka 48, abanza imbere agahura n’uwo bashaka kwambura akamusuhuza, hanyuma akamubwira ko afite ikibazo hari abantu bamuroze kandi ko ashobora kumuvura agakira.
Mu gihe bakivugana haza bariya bakobwa babiri bakorana, bagahagarara ku ruhande nk’aho bataziranye, noneho wa mugabo agakomeza kuvuga amagambo menshi abwira wa wundi bashaka gutekera umutwe, ba bakobwa nabo bakagaragaza ko barozwe bakamwaka ubufasha bya nyirarureshwa, yavuga izina ry’uwabaroze bakiyamira bavuga bati; ndamuzi ni Nyogokuru, ni Masenge cyangwa ni umuturanyi.”
SP Habiyaremye avuga ko aho ari ho yaheraga abaka amafaranga, kuko babiziranyeho ba bakobwa bakaba aba mbere mu kuyatanga kuva ku bihumbi 50 Frw kuzamura, bigatuma wa wundi na we amuha ayo afite yose, ari nako haziramo na ba bagabo bandi babiri bakorana n’abandi bigendera gutyo gutyo.
Yavuze kandi ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari n’aho bagiye biyita abakozi b’imiryango nterankunga itegamiye kuri Leta n’ishingiye ku Madini, uwo bashaka gucucura utwe bakamubwira ko bashaka abantu bahabwa imfashanyo n’iyo miryango, ariko ko hari amafaranga macye basabwa kugira ngo bashyirwe ku rutonde, bikarangira bayabatwaye, aho muri aka Karere ka Muhanga mu kwezi gushize hafatiwe abandi batatu bakoranaga nyuma yo kwambura umuturage ibihumbi 218 Frw.
Bamaze gufatwa, uyoboye iri tsinda yiyemereye ko bamaze kwambura abantu benshi, kandi ko amafaranga babona ari na yo avamo ayo kwihemba no guhemba abo bafatanya ubwo bwambuzi mu duce dutandukanye turimo; Nyabugogo, Remera, Kabuga no mu Ntara zitandukanye z’Igihugu.