AHABANZAIMYIDAGADURO

Ayra Starr yahuriye n’uruva gusenya ku mbuga nkoranyambaga

Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Ayra Starr, yatewe imijugujugu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko agaragaye ari kwamamaza indirimbo y’umuhanzi Naira Marley ushinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Mohbad.

Ibi byose byatangiriye ku rubuga rwa X, ubwo Ayra Starr yasangizaga amashuhsho abamukurikira kuri uru rubuga ari kumva indirimbo nshya ya ‘Mohbad’.

Ibi byatumye abantu bamwataka mu buryo budasanzwe bamunenga cyane gushyigikira Naira Marley ubusanzwe udacana uwaka n’Abanya-Nigeria benshi, bitewe n’uko ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Mohbad witabye Imana mu 2023, agapfa mu buryo budasobanutse.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje agahinda gakabije bavuga ko Ayra Starr abatengushye, ndetse bamwe batangira kumusabira ibihano. Hari kandi n’abatatinze guhita bahagarika kumukurikira ku mbuga ze zose.

Nyuma yo kubona ko ibyo yakoze abantu batabyishimiye, Ayra Starr ntiyigeze azuyaza guhita asiba aya mashusho vuba na bwangu kuko yabonaga hari abari batangiye kumwibasira bikabije.

Uyu Naira Marley akomeje gushinjwa na benshi kugira uruhare mu rupfu rwa Mohbad ndetse bikomeje kumugiraho ingaruka kuko ubu hari aho tajya kwaka serivisi ngo ayihabwe.

Iyabo Ojo nyina wa Priscilla Ajoke Ojo, umukunzi wa Juma Jux wo muri Tanzania, nawe aherutse gutangaza ko nubwo ari yahoze ari inshuti ya Naira Marley, ariko nawe atamushira amakenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *