AHABANZAIMYIDAGADURO

Bad Rama yasohowe mu nzu

Urukiko rwa ‘Maricopa County Justice’ ruherereye muri Leta ya Arizona, rwategetse ko Bad Rama asohorwa mu nzu yari asanzwe akodesha mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona, ni nyuma y’uko rusuzumye ikirego cy’uwitwa Basil Maseveriyo wari warwiyambaje ngo rumufashe gusohora mu nzu ye uyu mugabo wari waranze kumwishyura no kuyivamo.

Ku wa 12 Gashyantare 2025, Bad Rama yifashe amashusho agaragaza ko afite ikibazo kimukomereye, ahamya ko agifitanye n’uyu Basil ari na we wamureze.

Muri aya mashusho, Bad Rama yavugaga ko ahangayikishijwe n’uko uyu mugabo yamushoye mu manza nyamara amurenganya ndetse n’inyandiko yifashishije zikaba impimbano.

Bad Rama utarigeze avuga mu by’ukuri ikirego yarezwe, yahamyaga ko Basil yamushoye mu manza nyuma y’uko amwishyuje ibihumbi 30$ y’akazi bakoranye mu bihe bitandukanye.

Icyakora ntabwo Bad Rama yifuje gusobanura neza umuzi w’ikibazo yavugaga ko afitanye na Basil, gusa yijeje abamukurikira ko yiteguye kuzabiva imuzi mu gihe cya vuba.

Nubwo atavuze iby’urubanza baburanaga, IGIHE ifite inyandiko yarwo cyane ko inyandiko y’icyemezo cy’urukiko igaragaza ko rwaciwe ku wa 12 Gashyantare 2025.

Uru rubanza rwaburaniwe mu Rukiko rwa ‘Maricopa County Justice’ ruherereye muri Arizona.

Uru rukiko rwanzuye ko Bad Rama agomba gusohoka mu nzu ya Basil wari wamureze asaba ko rumutegeka kuyisohokamo nyuma y’uko yari yarinangiye kumwishyura 6900$ y’ubukode.

Uretse kuyisohokamo, Bad Rama yategetswe kwishyura aya mafaranga yari abereyemo nyir’inzu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *