Bad Rama yemeje ko anywa urumogi
Umushoramari mu bikorwa by’imyidagaduro uzwi nka Bad Rama, yahishuye ko aho aba muri Amerika anywa urumogi kandi akumva aguwe neza.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Bad Rama yahishuye ko byibuze rimwe ku munsi iyo avuye ku kazi anywa urumogi ubundi agasinzira neza.
Kuri we ahamya ko urumogi ari rwiza cyane kurusha kuba yanywa inzoga, ndetse asaba abantu guhagarika gukomeza kumusebya barwitirira ibikorwa bibi kuko ubundi rugenewe abantu b’abasirimu, aho kuba abo yise ibigoryi.
Ibi yabivuze abakomoje ku bakobwa barindwi barimo Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ baherutse gutabwa muri yombi bazira gufata no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, nyuma bagapimwa bagasanga bakoresha n’urumogi.
Bad Rama yasabye ko abantu bajya bahanirwa ibyaha bakoze, ariko ntibabyitirire urumogi kuko ari ukurusebya.