Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda barasaba kugirirwa ikogongwe
Abanyeshuri barenga 500 biga mu mashami y’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ishami rya Huye basabye ubuyobozi bwa kaminuza ko batahagarikirwa amafaranga bahabwa abatunga ku ishuri azwi nka buruse, bitewe n’uko batangiye kuyahabwa mbere y’uko amasomo atangira kandi ibyo atari amakosa yabo.
Abo ni abiga ubuvuzi mu cyiciro cya kabiri bemerewe kwiga ku nguzanyo muri uyu mwaka w’amashuri ariko bagabanywamo ibyiciro bibiri.
Icyiciro cya mbere cyatangiye amasomo muri Nzeri 2024 ubwo umwaka w’amashuri watangiraga, icya kabiri ari na cyo abatanze ikibazo babarizwamo cyo kimaze ibyumweru bibiri gusa gitangiye amasomo.
Ikibazo cyaje kubamo ni uko kuva muri Nzeri umwaka ushize bagenzi babo batangira kubona buruse buri kwezi na bo batangiye kuyibona bakiri mu rugo batangira no kuyikoresha ku buryo ayo bahawe yose ari amezi ane.
Ibyo byaje gutuma bamenyeshwa na Kaminuza ko mu gihe batangiye amasomo Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD) isanzwe ibaha buruse itazabaha amafaranga batishyuye ayo bahawe mbere kuko batari bayagenewe.
Abaganiriye na RBA bagaragaje ko imibereho no gutangira ubuzima i Huye nta mafaranga bahabwa bigoye nyamara baragiye gutangira biteguye kuyahabwa.
Umwe yagize ati “Dufite impungenge nyinshi kuko igihe bazongera kuduhera andi mafaranga ntituzi uko tuzaba tubayeho kuko bamwe baba mu kigo abandi bikodeshereza. Ntibyoroshye kubona amafaranga yo gukodesha inzu no kubona ayo guhaha ibidutunga ngo ubuzima bukomeze.”
Undi yagize ati “Ubusabe dufite benshi muri twe ni uko n’ubundi bakomeza kuduha buruse noneho ayo mezi ane baduhaye bakazayongeraho kuko n’ubundi tuzabishyura.”
Bavuga ko magingo aya ayo mafaranga batakiyafite ngo bayishyure BRD cyangwa ngo bayifashishe mu kubatunga bagasaba ko bahabwa ‘bourse’ nk’abandi.
Umuvugizi wa UR, Kabagambe Ignatius yavuze ko ubuyobozi bwa kaminuza bufatanyije n’Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) na BRD bari kugirana ibiganiro ngo barebe uko abo banyeshuri bafashwa.