Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo n’undi muhanzi ukomeye ku Isi
Nyuma y’uko Bruce Melodie asubiranyemo indirimbo ‘Funga Macho’ n’Umunya-Jamaica ariko utuye muri Amerika, Shaggy, bikamufungurira amarembo, kuri ubu agiye gukorana n’undi wo muri Jamaica.
Amakuru avuga ko Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo n’igihangange Sean Paul, ndetse ko batangiye kuyikoraho.
Biravugwa ko Sean Paul yamaze kurangiza ibitero bye byo muri iyi ndirimbo, ndetse ko ishobora kujya hanze muri Werurwe 2025 nyuma y’uko album ‘Colorful generation’ imaze gufatisha.
Iyi ndirimbo igiye gukorwa nyuma y’uko yari yasubiranyemo na Shaggy iyitwa ‘Funga Macho’ ikitwa ‘When She is Around’, ndetse nyuma bakaza kuyikora bo mu gifaransa.
Ibi byafunguriye amarembo Bruce Melodie bituma akorera ibitaramo bitandukanye muri Amerika, ndetse ari nako azenguruka mu bitangazamakuru byaho.
Byatumye Bruce Melodie atangira guhanga amaso umuziki uri ku isoko mpuzamahanga, aribwo yatangiye gutekereza gukorana indirimbo n’abahanzi bo hanze cyane ndetse bamwe akaba yaramaze kubageraho dore ko bamwe bagaragara kuri album ye, abandi akaba nawe yaragaragaye ku zabo.