AHABANZAIMYIDAGADURO

Bruce Melodie yagaragaje icyo umuziki nyarwanda ubura

Bruce Melodie yagaragaje ko umuziki nyarwanda umaze kugera ku rwego rwiza, ariko agaragaza ko hari ikintu Abanyarwanda bagomba gukora kugira ngo ukomeze gutera imbere ndetse n’abahanzi binjize agatubutse.

Mu kiganiro yagiranye na RTV, Bruce Melodie yagaragaje ko Abanyarwanda bagifite ikibazo cyo kumva ko kuri YouTube ariho baba bakwiye kumvira indirimbo, mu gihe itarajyaho ubwo bivuze ko indirimbo itarasohoka.

Melodie yavuze ko kuri ubu ikintu umuziki nyarwanda ubura ari ukuba nta bantu benshi bajya bajya kumva indirimbo z’abahanzi banyuze ku zindi mbuga zicuruza umuziki nka Spotify, Audiomack n’izindi dore ko ari nazo abahanzi bashobora kwinjirizaho amafaranga menshi kurusha YouTube.

Yashishikarije Abanyarwanda gutangira kujya bumva ibihangano by’abanyarwanda banyuze ku zindi mbuga zitari YouTube kugira biteze imbere umuziki nyarwanda.

Ati “Turashaka gusaba abafana b’umuziki nyarwanda cyane cyane ab’i Kigali bo ni abasirimu, twige kumva umuziki ku zindi mbuga, muzaba mushyigikiye umuziki nyarwanda.”

Kugeza ubu iyo urebye ku rubuga rwa Spotify, usanga Bruce Melodie amaze kumvwa n’abantu bangana n’ibihumbi 240,347, aho kuri uru rubuga ushobora no gusangaho indirimbo ze zose ziri kuri album ‘Colorful generation’ aherutse gushyira hanze.

Iyo urebye usanga muri iyi minsi abahanzi nyarwanda bamaze gusobanukirwa neza akamaro ko gushyira ibihangano byabo ku zindi mbuga nkoranyambaga aho kwibanda kuri YouTube gusa. Kuri ubu mbere y’uko umuhanzi ashyira hanze indirimbo kuri YouTube, abanza kuyinyuza ku zindi mbuga, YouTube ikazaza nyuma.

Kugeza ubu muri Afurika, Nigeria niyo iyoboye mu kugira abahanzi bumva cyane kuri Spotify ndetse bagasaruramo agatubutse kurusha abandi. Kugeza ubu imibare igaragaza ko Wizkid ari we uyoboye, aho yinjiza arenga miliyari 1 Frw ku kwezi ayakuye kuri Spotify.

Nubwo Abanyarwanda bamwe na bamwe batangiye kumva akamaro ko gushyigikira abahanzi binyuze ku zindi mbuga, ariko biracyasaba ko hakorwa ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo bigere kure abantu bose babyumve. Bikozwe uko, nta kabuza mu minsi iri imbere YouTube bazabe bamaze kuyitera ishoti, dore ko nta mafaranga itanga menshi by’umwihariko ku Banyarwanda.

Ariko kandi bitewe n’uko gukoresha izi mbuga bisaba gukoresha interineti inyaruka, usanga benshi bahitamo kutazikoresha bitewe na interineti igenda gake bafite, ugasanga nabyo bikiri mu mbogamizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *