Bruce Melodie yasubije uwavuze ko gukorana na Joeboy ntaho byamugeza
Umuhanzi Bruce Melodie yashyize umucyo ku bikomeje kuvugwa ko kuba yarakoranye indirimbo na Joeboy ntacyo byamugezaho, aho bavuga ko Joeboy atari uwo kwifashisha ushaka kugera kure.
Bruce Melodie yasobanuye ko yasobanuye ko inshuro nyinshi usanga abantu benshi bibeshya ku bintu, nyamara nta makuru ahagije baba babifiteho.
Yavuze ko kuba umuhanzi nyarwanda yakorana indirimbo n’umunyamahanga, bidasobanuye ko ari umunyarwanda uba wabisabye kuko n’abo b’Abanyamahanga bajya bisabira Abanyarwanda ko bakorana indirimbo.
Yavuze ko kandi, umuhanzi uko yaba ameze kose adashobora kubara icyo yigisha cyangwa ngo afashe abandi.
Ni ibisobanuro yatanze nyuma y’uko uwitwa ‘No Brainer’ kuri X, yanditse ubutumwa avuga ko Joeboy atari umuhanzi mwakorana ukaba witeze ko uzagera kure.
Ati “Joeboy ntabwo ari umuhanzi mwakorana ngo wizere ko arakugeza ku rundi rwego. Sinzi iyo abahanzi bo mu Rwanda bagiye ‘collabo’ icyo bagenderaho, ariko uyu ndibuka mu 2022 akorera muri BK Arena yabaye ‘flop’ dutaha igitaramo kitarangiye.
“Gusa hano twibera muri duhurure bagabo, ibije byose dufata ibyo ntakundi (araseka)”.
Bruce Melodie afitanye indirimbo na Joeboy bise ‘Beauty on Fire’, ikaba ari imwe muzigize album ye yise ‘Colorful generation’ aherutse gushyira hanze.