AHABANZAIMYIDAGADURO

Bull Dogg yavuze ku mubano we na The Ben uvugwamo agatotsi

Umuraperi Bull Dogg yashyize umucyo ku mubano we n’umuhanzi The Ben bivugwa ko kuri ubu batagicana uwaka, akomoza no ku mpamvu atitabiriye igitaramo ke aherutse gukorera muri BK Arena.

Ni inshuro nyinshi byagiye bivugwa ko Bull Dogg na The Ben bahoze ari inshuti, kuri ubu batagicana uwaka ndetse akaba ariyo mpamvu Bull Dogg atigeze agaragara mu gitaramo ‘The New Year Groove’ The Ben aherutse gukorera muri BK Arena tariki 01 Mutarama 2025.

Byavugwaga ko Bull Dogg yanze kwitabira iki gitaramo ngo nawe aririmbane na bagenzi be bo muri Tuff Gang kuko The Ben yamuhemukiye akamuhombya amafaranga, akaba ari nayo ntandaro y’umwuka mubi uvugwa hagati yabo nubwo The Ben akunda kuvuga ko Bull Dogg ari umuraperi yemera kandi akunda cyane.

Mu kiganiro yagiranye na ‘3DTv’, Bull Dogg yahamije ko nta kibazo afitanye na The Ben gusa ahamya ko ubucuti bari bafitanye bwarangiye kuko bubaho bukanarangira. Ahamya ko mu muziki ushobora kubana n’umuntu kubera inyungu runaka, byarangira buri wese agakomeza inzira ye.

Bull Dogg avuga ko kimwe mu mpamvu atitabiriye igitaramo cya The Ben ari uko yari arwaye, ndetse we ashimangira ko kuba The Ben ataramutumiye bitavuze ko yamusuzuguye, ahubwo buri wese agira imitegurire ye.

Ati “Ibyo ngibyo ni ibintu bya kera byarangiye…ubwo nyine ubucuti bwararangiye. Ikindi hano mu muziki aba ari ibintu by’inyungu cyane, urabyumva nyine hari igihe umuntu mushobora kubana ku bw’inyungu runaka, zarangira agakomeza.

“Nta kibazo mfitanye na The Ben, nta kibazo mfitanye n’umuntu uwo ari we wese. Umuntu akora ibintu mu buryo bwe. Byaba ikibazo ari uko hari ibyo yangombaga akaba yarabinyimye.”

Uyu mwuka mubi uvugwa hagati yabo waje ute?

Mu mwaka wa 2021 Bull Dogg na The Ben batangaje ko bafitanye indirimbo ndetse bavuga ko yagombaga gusohoka muri uwo mwaka, gusa byaje kurangira abantu bayitegereje baraheba ari nayo ntandaro y’umwuka mubi uvugwa hagati yabo.

Inshuro nyinshi Bull Dogg yaganiraga n’itangazamakuru hano mu Rwanda akabazwa ku by’iyi ndirimbo, yagaragazaga ko The Ben ari we ukomeje kumunaniza kuko ahora amusaba ko bakora amashusho yayo ngo bayishyire hanze ariko akamubura.

Icyakora The Ben we ntiyabashaga kuvugana n’itangazamakuru ryo mu Rwanda kuko yabaga muri Amerika.

Mu kiganiro Bull Dogg yagiranye n’ikinyamakuru ‘Transit Line Tv’ muri 2022, yabajijwe kuri iyi ndirimbo asubiza ati “The Ben arimo kunaniza, yarabuze ngo dukore amashusho. Igisigaye ninge nkizi!”

Mu kiganiro The Ben yagiranye n’itangazamakuru tariki 08 Gicurasi 2024, ubwo yabazwaga ku irengero ry’iyi ndirimbo, yavuze ko habayeho kubanza kuganira n’imbuga zicuruza umuziki, kuko muri iki gihe umuhanzi atagipfa gusohora indirimbo uko yiboneye.

Icyo gihe yavuze ko yandikiye Bull Dogg amusaba imbabazi, ndetse ahamya igihe cya nyacyo nikigera izasohoka, nubwo Bull Dogg we avuga ko kuba itarasohotse ubwo itagihari.

Yagize ati “Muri kino gihe gusohora indirimbo hari byinshi bisaba. Hazamo kompanyi izabafasha gucuruza no kubyumvikanaho. Ntabwo muri iki gihe uri gusohora indirimbo uko wiboneye kose, cyane cyane ku bahanzi bamwe na bamwe. Nibaza ko atari bose.

“Bull Dogg arabizi ko ndi umufana we, turi umuryango kandi ndizera ko igihe gikwiye indirimbo izasohoka.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *