Bwa mbere uwahoze ari umukunzi wa Liam Payne yavuze ku rupfu rwe
Kate Cassidy wahoze ari umukunzi wa nyakwigendera Liam Payne, yatangaje ko yicuza umwanzuro yafashe wo gusiga umukunzi we muri Argentine bikarangira ahasize ubuzima tariki 16 Ukwakira 2024.
Mu kiganiro yagiranye na ‘The Sun’, uyu mukobwa yatangaje ko yari yajyanye na Liam Payne mu biruhuko muri Argentine, ariko biza kuba ngombwa ko amusigayo kuko yagombaga kujya kwita ku mbwa yabo muri Florida.
Yavuze ko iyo aza kumenya ibizaba, atari kumusiga wenyine kuko Liam yari yabanje kumwingiga amusaba ko atamusiga wenyine ariko umukobwa aramutsembera aragenda.
Uyu mukobwa yakomeje avuga ko inkuru y’urupfu rwa Liam yabanje kuyibona ku mbuga nkoranyambaga, gusa ntiyabyemeye ahubwo yumvaga ko ari inkuru z’ibihuha zazanywe n’umuntu wishakira ‘views’.
Avuga ko nyuma yo kumenya ko ari ukuri, kubyakira byaramugoye cyane, ku buryo buri kanya yahoraga amuhamagara yibwira ko amwumva.
Yavuze ko kandi kugeza n’ubu atarabasha kubyakira, cyane ko yatangaje ko Liam Payne yari yaramubwiye ko afite gahunda yo kumurongora muri uyu mwaka wa 2025.