AHABANZAIMYIDAGADURO

Christopher mu gahinda gakomeye

Umuhanzi Muneza Christopher, ari mu gahinda ko gushyingura Sekuru ku munsi Mama we yitabyeho Imana, ntabashe kubona umwanya wo kujya kumushyiraho indabo nk’ibisanzwe.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Christopher yagaragaje umunsi w’itariki ya 21 Mutarama ari umwe muyamubereye mibi mu buzima bwe.

Yavuze ko iyi tariki aribwo yajyaga ajya kwibuka Mama we ndetse na Nyirasenge witwa Yvette bitabye Imana, ni nacyo gihe yashyinguye Sekuru uherutse kwitaba Imana mu minsi yashize.

Yavuze ko bitewe n’urupfu rwa Sekuru, atigeze abona umwanya wo kujyana indabo ku mva y’aho Mama we witabye Imana tariki 21 Mutarama 2021 ashyinguye nk’uko yajyaga abikora buri mwaka.

Ati “Uyu munsi wambereye ikigeragezo mu buzima bwange. Mu gihe nari kunamira Mama na Massenge Yvette, ni nabwo nagombaga gushyingura Sogokuru. Sinigeze mbona n’umwanya wo kujyana indabo ku mva ya Mama.”

Christopher yasabye Imana kumuha agahenge, cyangwa se ntazabashe gukoresha impano nziza yo kuririmba yamuhaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *