Dj Brianne yitabye RIB
Umuhanga mu kuvanga imiziki hano mu Rwanda uzwi cyane nka Dj Brianne, yongeye guhamagarwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo agire ibyo abazwa ku mashusho y’urukozasoni amaze iminsi akwirakwira ku mbuga.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Werurwe 2025, nibwo Brianne yahamagajwe na RIB kugira ngo nawe akorweho iperereza, icyakora we ntabwo yigeze afungwa nk’abandi bakobwa barindwi barimo Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ batawe muri yombi.
Guhamagarwa byatewe n’uko mu mashusho y’urukozasoni yashyizwe hanze, hagiye hagarukamo cyane izina rye ariyo mpamvu bamuhamagaje ngo aze abisobanure.
Ubwo yageraga kuri sitasiyo ya RIB, Brianne yabanje gupimwa nk’abandi bose ngo harebwe niba nta biyobyabwenge (urumogi) akoresha, gusa ku bw’amahirwe basanze mu maraso ye ntabirimo.
Nyuma yo gupimwa yagiye kwisobanura abazwa ibibazo bitandukanye nyuma baramureka arataha. Gusa n’ubwo bamuretse agataha, iperereza ryo riracyakomeje ku buryo isaha n’isaha yakongera guhamagazwa.