Dore uko imisoro izagenda izamuka ku bicuruzwa na serivisi
Leta y’u Rwanda igaragaza ko hari impamvu eshatu z’ingezni zashingiweho hazamurwa imisoro, iya mbere ikaba kongera umubare w’abasora n’imisoro yinjizwa mu kigega cya Leta, hamwe no kunoza uburyo bwo gukusanya imisoro.
Impamvu ya kabiri ni ukongera ubudahangarwa bw’ubukungu bw’Igihugu, no guteza imbere ukwigira, naho impamvu ya gatatu ikaba ari ukorohereza abasora no kubafasha kugera ku nshingano zabo.
Impinduka ku misoro z’ingenzi ku misoro muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2024/2025, hari izakozwe ku bikoresho byifashishwa mu kwisiga, kwitera no kongera ubwiza byazamutseho 15%, ariko bimwe muri ibyo bikoresho byifashishwa n’ubuvuzi bikazakomezwa gusonerwa ku bufatanye na Minsiteri y’Ubuzima.
Hazamutse kandi amahoro ku kwandikisha ibinyabiziga, aho yongerewe ku modoka zose harimo izitumizwa mu mahanga n’izikorerwa mu Rwanda, ndetse n’amahoro yo gusana imihanda, aho azahindurwa ave ku giciro gisanzwe cya 115frw, ashyirwe kuri 15% by’igiciro ugejeje ku cyambu.
Umusoro ku nyungu (TVA) kuri terefone zigendanwa wari warakuweho kuva 2010 uzasubiraho, ariko Leta ikaba izakomeza gufatanyabikorwa mu guteza imbere ikoreshwa rya Terefone zigezweho (Smart phones) n’ikoranabuhanga rijyanye nazo.
Hazashyirwaho kandi umusoro ku nyongeragaciro (VAT)ku bikoresho by’ikoranabuhanga ICT Equipments), kuko kuva mu mwaka wa 2012, ibyo bikoresho byari bisonewe uwo musoro mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga, ariko ku bufatanye na Minisiteri y’ikoranabuhanga ibikoresho by’ingenzi bikaba bizakomeza gusonerwa.
Minisitri y’Imari n’Igenamigambi MINECOFIN igaragaza ko umusoro mbumbe ku mafaranga yinjizwa mu mikino y’amahirwe (GGR), uzava kuri 13% ugere kuri 40%, hakazanasoreshwa ibihembo kuva kuri 15% bigere kuri 25%.
Amahoro ku bukerarugendo aziyongera ho 3% ku giciro cy’icyumba hagamijwe guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, naho imisoro ku modoka mberabyombi (Hybrid vehicle) uzakomeza gusonerwa umusoro wa gasutamo wa 25%.
Minisitiri wa MINECOFIN Yusuf Murangwa atangaza ko hagamijwe nanone ko hatimzwa bene izo modoka zidakuze cyane, zizajya zisoreshwa umusoro ku byaguzwe mu buryo bunyuranye hagendewe kumyaka yazo, aho iziri munsi y’imyaka 3 zizasora 5%, izo hagati y’imyaka 4-7 zisore 10%, mu gihe izifite kuva ku myaka umunani kuzamura zo zajya zisora 15%.
Agira ati, “Impamvu imisoro itangana kuri ziriya modoka, usanga hari abazitumiza zifite batiri zishaje, ku buryo batazimarana igihe kirekire, bagahita bakoresha lisansi kandi impamvu twazisoneye, ari ukugira ngo tworohereze abashaka kuzitumiza muri ya gahunda y’Igihugu yo kubungabunga ibidukikije, hirindwa kohereza ibyuka bihumanya ikirere, iyo rero uzanye ishaje n’ubundi ntacyo uba ufashije”.
Imodoka zikoresha amashanyarazi zo zizakomeza gusonerwa, naho gahunda yo gusoresha iyo misoro yindi ikazatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/2026.
Dore amavugurura yakozwe ku musoro ku byaguzwe
MINECOFIN igaragaza ko umusoro ku itabi ry’amasegereti uzava ku 130frw ugere kuri 230frw ku ipaki y’itabi, ahazaba hongeweho 36%, ku itabi rigurishwa ukwaryo, mu gih ibinyobwa bisindisha byo umusoro uzaga kuri 60% ugere kuri 65%, ku nzoga za byeri, naho Divayi n’izindi byo umusoro uzagera kuri 70%. Mu gihe umusoro ku makarita yo guhamagara, uzava ku 10% ugere kuri 15% mu myaka itatu iri imbere.
Urangwa avuga ko bitazaba bihenze cyane kuko ku munota umwe waguraga 40frw, uzazamuka ukagera kuri 42frw muri iyo myaka bikaba bidakwiye gutera abantu impingenge.
Agira ati, “Usanga iyo ubaze hazaba hiyongereyeho 0.2 ku munota mu guhamagara bizagende bizamuka gahoro gahoro, urumva ko ntabwo ari amafaranga menshi”.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi MINECOFIN igaragaza ko u Rwanda ruri mu cyiciro cya kabiri cy’ibihugu bifite ubukungu bukiri hasi (Lower Midldle Income) aho rusabwa kwinjiza 19% by’umusoro.
Ibihugu bikennye cyane byo nibura biba bigomba kubona umusoro wa 16% by’ubukungu, ibifite ubushobozi bugereranyije, bikaba bigomba kuba bifite 19%, ari nacyo cyiciro u Rwanda rurimo naho ibiteye imbere gahoro, bigomba kwinjiza imisoro kugera kuri 23%, naho ibiteye imbere cyane bikinjiza 38%.
MINECOFIN igaragaza ko kugira ko u Rwanda ruzamuke bisaba ko ruzamura imisoro kugira ngo hashobore kuzamurwa ishoramari ry’ubukungu, na serivisi z’iterambe ryifuzwa muri gahunda y’imyaka itanu NST2.
Kugeza mu kwezi kwa Kamena 2025, nibwo hazaba hagiye hanze uburyo bwo kwiga uburyo bwo gusoresha serivisi z’ikoranabuhanga, ku buryo mu mwaka umwe hazaba hashyizwe hanze uko ibiciro bizaba bihagaze.
Ku kijyanye n’ihindagurika ry’ibiciro kubera izamuka ry’imisoro, MINICOM igaragaza ko aho bitari bisanzwe bikorwa umucuruzi azahita yongera umusoro, ahereye ku giciro gisanzwe umuguzi wa nyuma yishyura.
Imisoro ku bikorerwa hanze nayo izatuma Abanyarwanda barushaho gukunda ibyo mu gihugu, naho ibicuruzwa bigurwa n’abishoboye, nk’amavuta yanditswe na muganga ntarebwa n’imisoro mishya mu gihe ushaka amavuta y’ubwiza we azajya abyishyurira igiciro cyongereweho imisoro.
Naho ku kijyanye no kuzamura umusoro ku bikoresho by’ikoranabuhanga, MINECOFIN igaragaza ko abantu benshi bamaze kugira terefone zigendanwa, ariko aho biri ngombwa imisoro yazo izazamuka, kandiko bitazakoma mu nkokora abanyarwanda bataragira amahirwe yo gutunga terefone kuko Leta ishobora kureba uko n’ubundi bazigura zitabahenze.