AHABANZAUMUTEKANO

DRC: Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo yateguye inama y’umutekano igitaraganya

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Jacques Purusi yatumije inama idasanzwe yihutirwa y’umutekano kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Gashyantare ibera mu Biro bye biherereye i Nyamoma ahakanamo ko M23 hari uduce imaze kuhafata.

Ubwo iyi nama yari irangiye Guverineri yasabye abayobozi kumwereka uko umutekano uhagaze n’ingamba zafashwe n’uburyo bwo kwereka abaturage ko barinzwe aboneraho guhakana koM23 yamaze kwinjira muri iyi Ntara nk’uko amakuru agenda abivuga.

Jean Jacques Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo yemeje ko M23 bafata nk’umwanzi wabo iri mu bice bitandukanye bya Kalehe ashimira FARDC na Wazalendo.

Ati:”Bitandukanye n’ibyo abanzi bacu bakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, ibivugwa ko ingabo za M23 zamaze kugera mu duce twa Ihusi, Centre ya Kalehe , Kabamba na Katana ni ibihuha. Abaturage bakwiriye kujya mu mirimo yabo , bagakora akazi kabo tugashyigikira FARDC na Wazalendo”.

Atitaye ku nama yaririmo kubera muri Tanzania nawe yagaragaje ko Tshisekedi Tshilombo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo adafite gahunda y’ibiganiro na M23 avuga ko “Perezida Tshisekedi ari kohereza izindi ngabo ku rugamba”.

Yagaragaje ko iyi Ntara yashegeshwe n’ibitero byatewe ahitwa Bugorhe, Miti, Kavumu no muri Katana nk’uko byanatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Congo dukesha iyi nkuru.

Abashinzwe umutekano w’imbere muri iyi Ntara bavuga ko abo bakekaho gutera umutekano muke bafunze.

Purusi Sadiki yagize ati:”Abakekwaho gutera umutekano muke barafunze kandi bazagezwa imbere y’Ubutabera vuba”.

Baravuga ibi nyuma y’aho M23 itangarije ko kuyisaba kuva muduce yafashe ari nko kuyishozaho intambara dore ko ari Abanye-Kongo babuzwa Uburenganzira bwabo ndetse bakanicwa.

Perezida wa Congo Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye banze kwitabira inama yahuje EAC na SADC yabaye ku wa 08 Gashyantare muri Tanzania.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi hari ibihumbi birenga 10 by’ingabo z’u Burundi ziteguye gukomeza gufasha FARDC , Wazalendo na FLDR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *