Fireman ari kwivuza ibiyobyabwenge
Umuraperi Fireman uri mu bakunzwe cyane, ari kubarizwa mu Kigo ‘Isange Rehabilitation Center’ giherereye mu karere ka Huye, aho ari gufashwa gukira ingaruka zo kubatwa n’ibiyobyabwenge.
Amakuru avuga ko Fireman yagezeyo tariki 19 Mutarama 2025, nyuma yo kwitekerezaho agasanga akwiye kujyayo bakamwitaho, bigatuma ahita afata icyemezo cyo kwijyanayo ku giti ke nta gahato ashyizweho nk’uko usanga abantu benshi bakunze koherezwayo na Leta.
Bivugwa ko mu gihe kitari kinini Fireman amazeyo, kuri ubu yatangiye koroherwa ku buryo ashobora gusezererwa mu minsi mike iri imbere.
Mu myaka yatambutse Fireman yagiye yavugwaho gukoresha ibiyobyabwenge bwinshi, ndetse akaba yaragiye abifungirwa mu magororero atandukanye harimo n’iwawa.
Muri iki Firemana akaba ari kumwe na Kwizera Emelyne na bagenzi be, nabo baherutse koherezwayo nyuma y’uko bapimwe bagasanga barakoreshaga ibiyobyabwenge ku rwego rwo hejuru, ubwo batabwaga muri yombi bakurikiranyweho gusakaza amashusho y’urukozasoni.