Gasabo: Umusaza yasanzwe mu gihuru yapfuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025, mu gihuru kiri ku ruhande rw’inzira iherereye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Gicaca, mu Murenge Gikomero, mu Karere ka Gasabo, hasanzwe umurambo w’umusaza w’imyaka 77, bikekwa ko yahotowe n’abo bari bafitanye amakimbirane.
Iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyaciye igikuba mu baturage bitewe nuko uyu musaza yari umunyamahoro nta muntu yakundaga kubuza amahwemo.
Bamwe mu baturage babonye umurambo wa nyakwigendera witwa Karegeya Pierre, baganira n’itangazamakuru, bavuze ko batunguwe cyane no kuhamusanga yapfuye kandi ku mugoroba w’ijoro ryakeye bikekwa ko ari ryo yiciwemo, bamubonanaga n’abandi ari muzima basangira inzoga mu kabari.
Bati” Uru rupfu rwadushenguye cyane kuko nyakwigendera twamubonanaga n’abandi ku mugoroba w’ejo mu kabari. Bishoboke ko abamwishe wenda bari kumwe noneho atashye bamugenda runono bamuhotora mu ijoro. Pierre yari umunyamahoro ntamuntu yenderezaga”.
Muri rusange aba baturage bahurije ku kifuzo cy’uko umuryango wa nyakwigendera wahabwa ubutabera ndetse mu gihe hazaba hamenyekanye abagizi ba nabi babyihishe inyuma bagahanwa by’intangarugero kandi mu ruhame. kandi inzego z’ubuyobozi zikarusheho gukaza umutekano mu rwego rwo gukumira ibyaha nk’ibi bitwara ubuzima bw’abantu.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yatangaje iby’aya makuru ndetse ko Polisi ku bufatanye na RIB batangiye iperereza ngo hamenyekane ababa bihishe inyuma y’urupfu rw’uyu Nyakwigendera.
Yagize ati” Amakuru twayamenye turahagera ahagana Saa Mbiri zishimyira Saa Tatu za mu gitondo, nyuma yuko abaturage baduhamagaye batubwira ko babonye umurambo hafi y’inzira noneho Polisi na RIB twahise tujyayo dusanga koko yapfuye ari mu gihuru hafi y’inzira. Umurambo wa nyakwigendera ntabikomere wari ufite byagaragaye ko yicwa yahotowe aranigwa”.
CIP GAHONZIRE akomeza ati ” Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera, batanu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera batawe muri yombi iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyamwishe, ikindi turasaba abaturage kwirinda amakimbirane kuko niyo abyara ibyaha birimo n’ubwicanyi. Ubwo rero niba hari abayafitanye bagomba kwitabaza ubuyobozi bakagirwa inama, agacocwa hakiri kare”.