AHABANZAIMYIDAGADURO

Haketswe indi mpamvu Tems yasubitse igitaramo i Kigali

Umujinya n’uburakari ni byinshi ku bakoresha imbuga nkoranyambaga ariko kandi kandi bakurikirana imyidagaduro, ku bwo kuba Tems yasubitse igitaramo ku mpamvu bafashe nk’urwitwazo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nibwo Tems yatunguranye avuga ko igitaramo yagombaga gukorera i Kigali muri BK Arena gisubitswe.

Impamvu yatanze yavuze ko ari icyemezo yafashe bitewe n’uko hari amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo, ndetse ko yacyamamaje atazi ko hari agatotsi kari mu mubano w’ibihugu byombi.

Ni icyemezo cyarakaje abantu mu by’ukuri bidatewe n’uko bari bamutegerezanyije amatsiko, ahubwo bitewe n’uko yahuje ibintu bidahura ndetse atanafiteho amakuru ndetse bamwe babifata nk’agasuzuguro.

Mu bitekerezo byinshi byatanzwe kuri ubu butumwa bwe yanyujije kuri X, bagaragaje ko bababajwe cyane no kuba ari kuvuga ibyo atazi ndetse bamwe ntibatinya kumubwira ko n’ubundi ibihangano bye bitazwi na benshi i Kigali.

Biravugwa ko iyo mpamvu Tems yatanze ari urwitwazo kuko amatike y’igitaramo atagurwaga ku bwinshi, bityo akaba yagize impungenge ko ashobora kuzaseba.

Ubwo iki gitaramo cyasubikwaga, hari hamaze kugurwa amatike atagera no kuri 300, mu gihe BK Arena yakira abantu ibihumbi 10.

Tubibutse ko iki gitaramo cyari giteganyijwe tariki 22 Werurwe 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *