Ibintu 11 wakorera umukobwa akagukunda iteka
Niba uri umusore ukaba ushaka kwinjira mu rukundo, sobanukirwa n’ibintu bimwe na bimwe abasore baba bagomba kumenya ku bakobwa kugirango urugendo rwurukundo ruguhire.
Niba uri umusore, icya mbere ugomba kumenya ni uko abakobwa hafi ya bose
bishimira kubwirwa ko ari beza kuruta kubwirwa ko bari sexy (bakurura abagabo).
Ikindi ukwiye kumenya ni uko abakobwa banga abasore bababwira amagambo
menshi bidasobanutse kandi ntibishimira abasore batiyubaha igihe cyose bari
kumwe.
Abakobwa hafi ya bose bakunda kwiyumva no kwibona bafatwa nk’abadasanzwe
(special) imbere y’abasore bakunda n’ubwo ngo akenshi batabyerekana.
Abakobwa ntibakunda abasore bagira umwanda mbese batiyitaho.
Burya ngo abakobwa benshi bakunda kiss (Gusomwa) yo ku kiganza mu gihe
bidakozwe mu kavuyo n’ubwo ngo badashobora kuvuga ko babikeneye cyangwa
se ko babikunda.
Menya ko mu gihe usangije umukobwa mukundana ubuzima bwawe cyangwa se
ukamubitsa andi mabanga ngo ahora abyibuka iteka kandi akabiha agaciro
kabone n’ubwo mwatandukana.
Abakobwa bakunda ko incuti zabo zibahamagara mu mazina yabo rimwe na rimwe
igihe bicaye batuje umusore akamuhamagara gahoro mu ijwi rituje kandi amureba
mu maso. Akenshi nubikorera umukobwa mukundana uzabona asa n’uwikanze
kuko amenyereye twa tuzina tundi ujya umwita ariko azahita amwenyura ubone ko
yishimye.
Muri kamere y’abakobwa habamo ikintu cyo kwihagararaho no gukunda guhabwa agaciro. Iyo asuzuguwe biramubabaza cyane ndetse akumva bitanamuhaye amahoro kuba ari kumwe n’umuntu utamwubaha.
Mu gihe umukobwa yemeye kujya mu gikoni akagutegurira ifunguro menya ko uri
uw’agaciro imbere ye kandi ko aguha umwanya mu buzima bwe.
Burya ngo iyo umukobwa avuze oya iba ari oya ntibakunda umuntu uhatiriza
cyane. Gusa nanone ibi birahinduka iyo utabikoze usa n’uhatiriza ahubwo
umuhendahenda umwereka ko wicishije bugufi utamukankamira, burya abakobwa
bakunda guhendahendwa.
Abakobwa bashimishwa n’uko abasore bakundana baza kubagisha inama kuko
ngo bibereka ko ari abo kwizerwa.