Iby’urukundo rwa Adonis Filer na Kathia Kamali bikomeje gufata indi ntera
Nyuma y’uko Adonis Jovon Filer ukinira APR BBC anyomoje uwari wavuze ko aca inyuma umukunzi we Kathia Kamali mukuru wa Miss Nishimwe Naomie, hari abatangiye gushyira hanze ibimenyetso bakomeza kubimuhamya.
Ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri X, hamaze iminsi hazenguruka ubutumwa bw’ukoresha amazina ya Ella Rwanda asa n’ushinja ubuhehesi Adonis ndetse anaburira Kathia ko amusangiye n’abandi bakobwa.
Muri ubu butumwa uyu mukobwa yavuze ko hari abakobwa benshi Adonis aryamana nabo aho atuye i Kigali i Nyarutarama, ndetse ko buri uko Kathia ahavuye ahasimburana n’abandi bakobwa batandukanye ndetse bakanatemberana n’imbwa ye yitwa ‘Chef’ nk’uko nawe ajya abigenza iyo yaje kumusura.Uyu mukobwa yabwiye Kathia ko uwo musore yibwira ko bakundana atari uwe gusa, ahubwo ni uwa bose. Ati “AD ntabwo ari uwawe gusa, ni uwacu.”
Adonis yaje kwifashisha urukuta rwe rwa X anyomoza iby’uyu mukobwa yavuze, ashimangira ko abo ari ababafitiye ishyari kuko nta wundi mukobwa akunda uretse Kathia. Ati “Ni uwacu (araseka). Ishyari rizakwica. Ndi uwa Kathia gusa.”
Nyuma y’uko atanze ubu butumwa, hari abandi batangiye gushyira hanze ubutumwa bivugwa ko ari ubwo Adonis yandikiranaga n’undi mukobwa bisa n’aho amusaba kumuha amafoto y’ubwambure bwe.Icyakora nubwo ibi byose bikomeje gucicikana, Kathia wabwiwe ko umusore amusangiye n’abandi yagaragaje ko ibyo bitamufasheho.
Ku wa 31 Ukuboza 2024, nibwo Adonis yambitse Kathia impeta y’urukundo (fiançailles) amusaba ko yazamubera umugore.