AHABANZAIMYIDAGADURO

Irengero rya filime ya Tom Close

Umwaka n’igice bigiye kwihirika umuhanzi Tom Close atangaje ko agiye gishyira hanze filime ye ya mbere azagira uruhare mu ikorwa ryayo, ndetse abantu benshi bari biteze ko bagombaga kuyibona mu mwaka ushize, ariko kugeza n’ubu nta kanunu kayo.

Ku nshuro ya mbere Tom Close yatangaje ko agiye gushyira hanze filime ubwo yari mu kiganiro ‘Ijambo ryahindura ubuzima Summit’ muri Nyakanga 2023, aho yahishuye ko iyi filime azagira uruhare mu kuyandika no kuyiyobora, ariko we ko we atazakinamo.

Icyo gihe yatangaje ko ibikorwa byo gufata amashusho yayo bizatangira mu Ukuboza 2023, ndetse ko ari igikorwa kizamara iminsi 30.

Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa Tom Close yari yamaze gusinyana amasezerano na ‘Zacu Entertainment’, y’uko aribo bagombaga kumufasha mu itunganywa ryayo.

Nk’aho ibyo bidahagije, Mu ijoro ryo ku wa 19 Muatarama 2024, ku nshuro ya Mbere herekanwe integuza y’iyi filime bahaye izina rya ‘Imuhira’, ndetse icyo gihe Umuyobozi wa Zacu Entertainment yatangaje ko iyi filime ari imwe muzo bagombaga kwerekana muri uriya mwaka wa 2024.

Mu by’ukuri ni inkuru yashimishije benshi yaba abakunzi ba Sinema Nyarwanda ndetse n’abakunzi ba Tom Close nk’umuhanzi muri rusange, gusa kuva icyo gihe nta muntu wongeye kumva akanunu kayo.

Mu Ukuboza 2024, Tom Close yaje kunyuza ubutumwa ku rukuta rwe rwa X avuga ko hari umuntu washyize kuri YouTube imbanzirizamushinga w’iyi filime ye, bituma abashoramari batekereza ko atari iye.

Yagize ati “Hari umuntu wari warashyize Trailler kuri YouTube ye, bituma hari abantu turimo kuganira kugira ngo bashore amafaranga mu ikorwa ryayo bakeka ko atari iyange.”

Ese filime yaba yarayihagaritse?

Mu kiganiro yagiranye na ‘Igihe Kulture”, yavuze ko bakiri gupanga umushinga wayo ndetse ko uburyo bari kubiteguramo ariko bigenze yazaba iri ku rwego mpuzamahanga.

Avuga ko kuri ubu icyo abura ari amafaranga yo gushora mu ikorwa ryayo (Production), kuko abakinnyi bazakinamo n’ibindi nkenerwa birahari.

Ati “Umushinga wayo uko turimo tuwupanga nuramuka ugenze neza, izaba ari filime iri ku rwego mpuzamahanga…Ubu ng’ubu icyo ngewe mbura ni amafaranga ya ‘Production’ kuko ni umushinga ukeneye amafaranga menshi, ariko abantu tugomba kuwukorana; abakinnyi ba filime, aho bigomba kubera byose birahari, ikibura ni abazayiyobora bakuru.

“Nk’umuntu waba afite amafaranga, avuga ati ‘ngewe aya mafaranga ndashaka kuyashora muri filime’, umushinga urahari, uko umushinga uzunguka birahari, imishinga yose irahari.”

Tom Close avuga ko kugira ngo uyu mushinga urangire neza, byibuze hakenewe amafaranga ari hagati ya miliyoni 150 na 200 Rwf.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *