Kwizera Emelyne ‘Ishanga’ yatawe muri yombi
Kwizera Emelyne umaze iminsi arikoroza ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amashusho y’urukozasoni bivugwa ko ari aye, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Uyu mukobwa wamamaye mu mwaka washize ubwo hanyaga hanze amashusho ari kwitozanya na The Ben akora ku ishanga, yatawe muri yombi kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025.
Emelyne yatawe muri yombi hamwe na bagenzi be batatu, aho kuri ubu bafungiye Kicukiro.
Biravugwa ko intandaro yo gutabwa muri yombi kwabo baturutse ku mashusho y’urukozasoni amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga, aho uwo bivugwa ko ari Emelyne yagaragaye yisambanya akoresheje icupa ry’inzoga.
Aba bakobwa batawe muri yombi nyuma y’uko kuri iki Cyumweru Perezida Paul Kagame yanenze bikomeye urubyiruko rwirirwa rwiyambika imyambaro ibambika ubusa bakajya mu muhanda no ku mbuga nkoranyambaga.