M23 yivuganye undi Mujenerari wari ukuriye FDLR
Amakuru aravuga ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2025, umutwe wa M23 wishe Ntawunguka Pacifique wiyise Gen Omega muri FDLR yiciwe mu mirwano yabereye mu Burasirazuba bwa Congo.
Gen (Rtd) James Kabarebe yigeze kuvuga ko yahamagaye Gen Omega amusaba gutaha, undi amubwira ko azagaruka mu Rwanda “nta Mututsi” ugihari.
Ikinyamakuru Bwiza cyatangaje ko Gen Omega wari wasimbuye Gen Sylvestre Mudacurmura ku buyobozi bw’umutwe wa FDLR, yapfuye nyuma yo kuraswa agakomereka.
Uyu mugabo Omega amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 26 Mutarama 2025 saa sita z’ijoro.
Abo ku ruhande rwa M23 bari bavuze ko Gen Omega yarasiwe mu kibaya cya Kibumba hafi na Kibati mu Burasirazuba bwa Congo, aho yatewe bombe.
Bwiza ivuga ko iyo bombe yahitanye benshi mu barindaga Gen Omega, abandi benshi barakomereka.
Imirwano mu burasirazuba bwa Congo imaze gufata intera aho yanaguyemo uwari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen Maj Peter Cirimwami.