AHABANZAIMIKINO

Man City ishobora gukurwaho amanota 100

Manchester City ishobora gukurwaho amanota 100, nyuma y’urubanza rw’ikinyejana hagati yayo na Premier League iyishinja kurenga ku mategeko agena ikoreshwa ry’umutungo inshuro 115.

Shampiyona zo mu bihugu bitandukanye, zagiye zishyiraho amategeko azwi nka ’Financial Fair Play Regulations’ cyangwa ’FFP’, kugira ngo amakipe adakoresha amafaranga menshi aruta ayo yinjiza, mu gushaka intsinzi, bityo akaba yagwa mu gihombo.

Muri Shampiyona y’u Bwongereza ni byo bita “Premier League’s Profit and Sustainability Rules (PSR)”.

Muri Gashyantare 2023, Premier League yatangaje ko Manchester City ikurikiranyweho kurenga kuri aya mategeko agena ikoreshwa ry’umutungo inshuro zirenga 100.

Inararibonye mu mikoreshereze y’umutungo mu mupira w’amaguru, Kieran Maguire, yagaragaje ko Manchester City ishobora gutsindwa uru rubanza, bikayihesha ibihano bitandukanye.

Kieran yavuze ko iyi kipe ishobora guhanwa nk’uko byagenze kuri Juventus muri Gicurasi 2023, ubwo yakurwagaho amanota 10 kubera kurenga ku mategeko agenga umutungo.

Kuko ibyaha Man City ishinjwa yabikoze igihe kirekire hagati ya 2009 na 2018, ishobora gukurwaho amanota 100, nubwo bishoboka ko yamanurwa no mu byiciro byo hasi.

Ikindi uyu mugabo yagaragaje ni uko kubera kurenga ku mategeko, bamwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Man City bagomba guhita begura ku nshingano zabo.

Abo ni Khaldoon Al Mubarak, Martin Edelman, Simon Pearce, John MacBeath, Alberto Galassi na Abdulla Khouri.

Umwanzuro wa nyuma kuri uru rubanza uteganyijwe mu kwezi gutaha kwa Werurwe 2025, nk’uko Umutoza wayo Pep Guardiola aherutse kubitangariza itangazamakuru.

Iyi kipe iri mu bihe bitayoroheye, iri ku mwanya wa gatanu muri Shampiyona y’u Bwongereza, ndetse kuri uyu wa Gatandatu, tariki 15 Gashyantare ikaba ifitanye umukino ukomeye na Newcastle United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *