AHABANZAIMIKINO

Manchester United ibonye itsinzi iyifasha kuzamuka ku rutonde rwa Shampiyona

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza yari igeze ku munsi wayo wa 23 umukino wasoje uyu munsi ni uwo Manchester United yatsinzemo Fulham igitego kimwe k’ubusa.

umukino wakinwe kuri iki cyumweru ku wa 26 Mutarama 2025 ubera ku kibuga cya Fulham Craven Cottage. Uyu mukino watangiranye umuvuduko uri hejuru ubona ko amakipe yombi ari gusatirana. Ku munota wa 5 Fulham yabonye uburyo bwo gutsinda igitego binyuze kuri rutahizamu wayo Raul Jimenez ariko umuzamu wa Manchester United Andre Onana yitwara neza umupira awukuramo.

Nyuma yaho Fulham yakomeje gusatira izamu rya Manchester United bigaragara ko iri kuyirusha guhererekanya umupira hagati mu kibuga. Ku munota wa 18 Fulham yabonye ubundi buryo bwo gutsinda igitego binyuze ku munya-Nigeriya Alex Iwobi wazamukanye umupira ku ruhande rw’i bumoso yihuta cyane ateye ishoti umuzamu Andre Onana umupira awukuramo nanone.

Fulham yakomeje kuyobora umukino arinako ibona uburyo bwo gutsinda ibitego ariko nayo ntibubyaze umusaruro ku rundi ruhande Manchester United nayo yacishagamo ikagerageza gusatira izamu rya Fulham ariko gutera mu izamu rya Fulham ryari ririnzwe na Bernd Leno bikaba ikibazo. Ibi byaje no gutuma igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ubusa k’ubusa.

Igice cya Kabiri cyatangiye ubona ko Manchester United yahindutse iri gusatira izamu rya Fulham ugereranyije nuko igice cya mbere yakitwayemo. Ku munota wa 53 umutoza wa Fulham yakoze impinduka akuramo Harry Wilson wari wavunitse ashyiramo Adama Traore nyuma gato umutoza wa Manchester United nawe yakoze impinduka akuramo Matthijs de Light na Rasmus Hojlund ashyiramo Leny Yoro na Joshua Zirkzee.

Amakipe yombi nyuma yo gukora impinduka yatangiye gucungana ubona ko nta kipe ishaka gukora ikosa rya tuma yinjizwa igitego. Ku munota wa 76
Manuel Ugarte yagize ikibazo cy’imvune ahita asohoka mu kibuga asimburwa na Toby Collyer. Manchester United nk’ikipe nkuru Kandi yarikeneye itsinzi kugira ngo izamuke ku rutonde rwa Shampiyona yashatse uburyo yabona igitego maze biza no kuyikundira ku munota wa 78 ubwo myugariro wayo Lisandro Martinez yayitsindiraga igitego nyuma yo kurekura ishoti rikomeye cyane maze umuzamu wa Fulham Bernd Leno akozeho umupira uranga ujya mu rushundura. Igitego cya mbere cya Manchester United kiba kiranyoye.

Fulham yagerageje uburyo bwo kwishyura igitego ariko ba myugariro ba Manchester United barimo Harry Maguire na Lisandro Martinez utibagiwe n’umuzamu Andre Onana bayibera ibamba. Umukino uri kugana ku musozo Amad Diallo yatsinze igitego cyari kuba icya Kabiri cya Manchester United ariko amashusho afasha abasifuzi mu gufata ibyemezo(VAR) yemeza ko habayeho kurarira maze igitego gikurwaho byaje no gutuma umukino urangira Manchester United yegukanye itsinzi nyuma yo gutsinda igitego kimwe k’ubusa biyifashije kwegera imbere ku rutonde rwa Shampiyona kuko ihise ijya ku mwanya wa 12 n’amanota 29 naho Fulham igumye ku mwanya wa 10 n’amanota 33.

Iyindi mikino yabaye kuri icyi cyumweru muri Shampiyona y’ubwongereza
Crystal Palace 1-2 Brentford
Tottenham Hotspur 1-2 Leicester City
Aston villa 1-1 West Ham United

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *