AHABANZAIMYIDAGADURO

Minisitiri Utumatwishima yashyigikiye igitekerezo cya Tom Close

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje ko ashyigikiye igitekerezo cya Tom Close cyo gutegura igitaramo gisimbura icyo Tems yagombaga gukorera i Kigali ndetse ko bazafafatanya kugitegura.

Mu minsi ishize nibwo Tems yatunguranye avuga ko igitaramo yagombaga gukorera i Kigali muri BK Arena tariki ya 22 Werurwe 2025, yamaze kugisubika bitewe n’agatotsi kari mu mubano w’u Rwanda na Congo.

Ni icyemezo cyababaje benshi ndetse bibatera uburakari batangira kumutera imijuguju bavuga ko ari agasuzuguro, ahanini bamwibutsa ko guhuza umuziki n’ibintu bya politike adafiteho amakuru ahagije bidakwiye.

Bamwibukije ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo byo muri Congo, ndetse ko i Kigali hari umutekano usesuye. Ahubwo byavuzwe ko ashobora kuba yarabigize urwitwazo kuko yabonaga nta bantu azabona bakitabira, dore ko amatike yari amaze kugurwa atageraga no muri 300.

Ni ibintu kandi byababaje Tom Close, ahita azana igitekerezo abinyujije kuri X ye asaba ko hategurwa igitaramo cyo guca agasuzuguro ka Tems, kikazaba n’ubundi ku itariki yagombaga gutaramiraho kandi kikabera muri BK Arena.

Ni igitekerezo cyakiriwe neza n’abantu benshi kandi mu ngeri zitandukanye, ndetse kuri ubu amakuru avuga ko hatangiye kureba uburyo cyaba nta kabuza ku bufatanye n’abasanzwe bategura ibitaramo mu Rwanda.

Kuri ubu Minisitiri Utumatwishima nawe yamaze kugaragaza ko ashyigikiye iki gitaramo, ndetse avuga ko azabafasha kugitegura.

Ati “Ndabizi murahuze muri iyi minsi kandi muri mu kazi neza. Igitaramo gitegurwa na Tom Close twarakimenye. Tuzafatanya.

“Abahanzi b’Abanyamahanga bagiye bagwa mu mutego w’ibihuha n’urujijo muri iki kibazo kiri mu Karere.”

Minisitiri yasabye ko igitaramo cyakomeza gutegurwa, ariko bakorohera no kudahutaza abahanzi bo mu mahanga kuko abenshi nta makuru bafite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *