AHABANZAIMYIDAGADURO

Miss Nyambo byamukomeranye

Umukinnyi wa filime nyarwanda, Nyambo Jesca, akomeje guhura n’uruva gusenya ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amashusho y’urukozasoni akomeje guhererekanwa.

Ni amashusho yatangiye guhererekanwa kuva ku munsi w’ejo, aho bivugwa ko umukobwa uyagaragaramo ari Nyambo.

Ibi byatumye abantu benshi bamwibasira bikabije bavuga ko umuntu nkawe yari akwiye kubikora, dore ko afatirwaho ikitegererezo na benshi bitewe n’aho amaze kwigeza nk’umwana w’umukobwa.

Icyakora kugeza n’ubu Nyambo nta kintu atangaza ku bikomeje kumuvugwaho, ngo yemeze niba ayo mashusho ari we uyagaragaramo cyangwa se ari ababikoze bashaka kumuharabika.

Gusa ntabwo ari we gusa uhuye n’iki kibazo, kuko muri iki cyumweru inkuru z”amashusho y’urukozasoni zongeye gufata intera.

Byatangiye hajya hanze amashusho y’umukunzi wa murumuna wa Miss Nishimwe Naomie, Kathia Kamali, aho muri ayo mashusho hagaragaramo Adonis Filer ukinira APR BBC bivugwa ko yari ari guca inyuma Kathia.

Nyuma yaho haje kujya hanze andi bivugwa ko ari Kwizera Emelyne, nawe bamwadukira batyo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwongeye kwibutsa abantu ko gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa ari icyaha gihanwa n’amategeko, ashishikariza abantu kwirinda kugwa muri uwo mutego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *