Ndandambara yatakambiye Minisitiri Utumatwishima
Nyuma y’uko Nsabimana Leonard wamamaye nka Ndandambara agaragaje ko Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yamukumiriye gukomeza kumukurikirana kuri X (block), yakubise amavi hasi asaba kubabarirwa.
Abinyujije mu ibaruwa yanditse ku wa 17 Mutarama 2025, Ndandambara yavuze ko yitekerejeho asanga ariwe wakoze amakosa yo kubahuka Minisitiri yirengagije icyubahiro agombwa, harimo no gusimbuka inzego.
Ati “Mbandikiye iyi baruwa mbikuye ku mutima, ngira ngo mbasabe imbabazi ku makosa nakoze. Nyuma yo kwisuzuma no kwitekerezaho bihagije, nasanze narahubutse ndetse ndabubahuka bihagije…”
Yavuze ko atazongera gusimbuka inzego uko zikurikirana ngo age kumutesha umwanya, ndetse ko azakomeza gukora ibihangano byubaka igihugu.
Ati “Niyemeje kujya nkurikiza uko inzego zikurikirana sinzongere kuzisimbuka cyangwa ngo nteshe umwanya umuyobozi wacu ufite inshingano zikomeye zo guteza imbere urubyiruko rw’u Rwanda.”
Nyuma yo kwandika iyi baruwa, yongeye atangaza ko ubu Minisitiri yamaze kumuha imbabazi ndetse asaba abantu ko batangira kujya bamuha ibiraka akabona ibimutunga.
Iyi baruwa yayanditse nyuma y’uko mu minsi ishize yari yagaragaje ko Minisitiri yamukumiriye gukomeza kumukurikirana kuri X, ndetse atabaza Perezida avuga ko hari abayobozi bakomeye bashaka kumuzimya.
Ibi byatumye abantu bamugaya cyane bavuga ko imyitwarire ari kugaragaza idahwitse. Ni nyuma y’uko yakunze kugaragaza ko we nta gaciro ahabwa kandi yarahimbye indirimbo yabiciye bigacika, nyamara abaje nyuma ye bari guhabwa ibihembo ubutitsa.