AHABANZAIMIBEREHO MYIZA

Ngoma: Umugabo akurikiranywe n’Ubushinjacyaha kubera amahano yakoze

Mu Karere ka Ngoma mu Mudugudu w’Umunini, mu Kagali ka Kanyangese, mu Murenge wa Gahengeri, umugabo akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa yibariye akanamutera inda.

Kuri ubu Ubushinjacyaha ku Rwego rwisumbuye rwa Ngoma, bwaregeye Urukiko ikirego cy’uyu mugabo wasambanyije umwana we w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko.

Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru, ivuga ko uyu mugabo yasambanyije uyu mwana mu gihe nyina umubyara yari yarashatse undi mugabo. Uregwa yasambanyije uyu mwana inshuro nyinshi bigera naho amutera inda kuko ari we babanaga mu nzu.

Ubushinjacyaha Bukuru bukomeza buvuga ko uwo mugabo yateye uwo mwana inda iza no kuvamo.

Uyu mugabo aramutse ahamwe n’iki cyaha akurikiranyweho yahanishwa ingingo ya 14 y’itegeko No 59/2023 ryo kuwa 05/12/2023 rihindura itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *