Ntabwo twajyanye ingabo zo kurwanya M23 – Museveni
Perezida Museveni avuga ko ashimira Perezida Antoine Felix Tshisekedi wemeye ko ingabo za Uganda zijya muri kariya gace kuko ngo zabashije gusubiza abaturage mu ngo zabo, kandi n’abaturage ba Uganda ntibakicwa.
Yavuze ko Uganda ijyana ingabo zari zifite na gahunda yo kurinda ibikorwa by’iyubakwa ry’umuhanda Kasindi- Beni-Butembo, ndetse nyuma ziza kuba mu ngabo z’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, zabashije gutuma umutwe wa M23 udakomeza imirwano, ndetse unasubira inyuma.
Gusa ngo Congo yaje gusaba ko ingabo za Africa y’Iburasirazuba ziyivira ku butaka bityo ingabo za Uganda zisigarana inshingano ebyiri, iyo kurwanya ADF n’iyo kurinda umuhanda Kasindi-Beni-Butembo.
Muri iki gihe imirwano yarushije gukara, Congo Kinshasa ngo yahaye Uganda uburenganzira bwo kongera umubare w’abasirikare bajyanwa muri teritwari ya Lubero, hafi y’umujyi wa Butembo na Bunia.
Ati “Kuba tuhafite ingabo ntaho bihuriye no kurwanya inyeshyamba za M23. Kuva mu ntangiriro dusaba impande zihanganye kujya mu biganiro.”
Museveni avuga ko amateka y’ibibazo bya Congo azwi kandi abakuru b’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba n’abo muri SADC babihaye umurongo.
Amakuru avuga ko umutwe wa M23 ukomeje gufata ibice muri teritwari ya Lubero, ndetse ukaba uri hafi y’umujyi wa Butembo.