Ntukwiye kurenza iminota 7! Dore Ingaruka zo gutera akabariro igihe kirekire
Umuntu avuze ko gutera akabariro ari kimwe mu bikorwa bishimisha benshi kuri iyi Si ya Rurema, ndahamya ntashidikanya ko ataba agiye kure y’ukuri bitewe n’uko ibimenyetso simusiga bibigaragaza.
Ese wari uziko ibi bintu byo gukora imibonano mpuzabitsina igihe kirekire abashakanye basigaye bapfa, wari uziko bigira ingaruka ku buzima bwa muntu?
Duhereye ku gitsina gabo, ingaruka ya mbere ishobora kukubaho mu gihe ukora imibonanompuzabitsina kenshi kandi ukabikora igihe kirekire, ushobora kwisanga ukuyemo ingaruka zo kuba ingumba.
Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, zivuga ko gusohora (amasohoro) cyane ku bagabo ko ari ibintu bitari byiza kuko iyo umugabo asohoye amasohoro inshuro nyinshi kandi mu gihe gito,bishobora gutuma habaho kugabanuka kw’intanga mu mubiri wawe ndetse n’izisigaye zigatakaza ubuziranenge (zikaba ibihuhwe).
Aha bagaragaza ko mu gihe umugabo yamaze gusohora (kurangiza), umubiri uba ukeneye igihe kugira ngo wiyegeranye (intanga zongere kwiyegeranya), ariko uku gukomeza gusohora kenshi wawimye umwanya wo kongera kwegeranya intanga, niho usanga zabaye nkeya mu mubiri ndetse nta buziranenge zigifite.
Mu gihe kandi ukora imibonano mpuzabitsina igihe kirekire, ushobora kwisanga warwaye indwara ya ‘infection’ yandurira mu nkari.
Abahanga basonanura ko mu gihe k’imibonanompuzabitsina, bacteria zishobora kuva mu gitsina cy’umukobwa zikanyura mu muyoboro utwara inkari uzivana mu ruhago zijya hanze y’umubiri (Urethra).
Mu gihe ukora imibonanompuzabitsina igihe kinini, izi bacteria zishobora kwinjirira muri Urethra zikazamuka zikagera mu ruhago, ugasanga uhanduriye indwara yo mu rurimi rw’icyongereza yitwa Urinary Tract Infection (UTI)’. Icyakora iyi ndwara ishobora gutizwa umurindi no kuba hari isuku idahagije.
Indi ngaruka mbi twakubwira kandi, ni uko gukora imibonanompuzabitsina kenshi kandi igihe kirekire, bishobora gutuma ubushake bw’umugabo bugabanuka mu gihe gito cyangwa se bikaba ibya burundu akibera ikiremba.
Icyakora ibi ntabwo bikunze kuba kuri buri wese, gusa ahanini usanga biterwa n’uko umugabo aba yakoresheje imbaraga nyinshi mu gihe k’igikorwa bikamutera umunaniro ukabije, cyangwa bikaba byamugiraho ingaruka mu ihindagurika ry’imisemburo ituma igitsina ke gifata umurego.
Ntitwakwibagirwa kandi kukubwira ko gukora imibonanompuzabitsina igihe kirekire, bishobora kukuviramo kuba wakomereka igitsina ndetse bikagira ingaruka kuri Urethra.
Ibi biba mu gihe imibonanompuzabitsina yakozwe igihe kirekire nta kuruhuka, ikorwa mu buryo bumwe kandi nta bwitonzi byakoranywe.
Aha kugira ngo mubashe kwirinda gukomereka, bisaba kubikora mwitonze kandi hakabaho kuganira hagati yawe n’uwo muri gukorana icyo gikorwa, kugira ngo mu gihe hari uwumva hari ikitagenda neza gushobora kumukomeretsa cyangwa se cyamubangamira mu bundi buryo, muakaba mwamenyeshanya mugashaka ubundi buryo butagize uwo bubangamiye.
Nubwo igikorwa cy’imibonanompuzabitsina gituma amaraso atembera neza mu mubiri, gusa na none sibyiza ku bantu barwaye indwara z’umutima zirimo umuvuduko w’amaraso kuba babikora igihe kirekire.
Inzobere mu byerekeye imikorere y’umutima, bavuga ko bitewe n’imbaraga nyinshi umubiri uba wakoresheje mu gikorwa cyo gutera akabariro, bishobora gutuma umutima utera cyane ugasanga bibyaye ibindi bibazo birimo n’urupfu ku bantu basanzwe barwaye izi ndwara.
Ntitwavuga ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo gusa ngo dusige n’abagore, dore ko nabo hari ingaruka zingana amagana ziba zibashinyikye amenyo.
Niba uri umugore ukora imiboanompuzabitsina igihe kirekire, ukwiye kumenya ko ingaruka ya mbere uzahura nayo ni uko uazatangira gutakaza ubushobozi bwo kumva uburyohe bw’imibonanompuzabitsina.
Ubu bushobozi ubutakaza bitewe n’uko igitsina cyawe kiba cyaramaze kwaguka cyane bikabije, ndetse no kwangirika kwa Rogongo (Clitoris) igira uruhare rukomeye kugira ngo umugore abashe kumva ubu buryohe, ndetse akabasha kugera kubyishimo bye bya nyuma bitamutwaye imbaraga nyinshi bitanagoye umugabo.
Niba kandi uri umugore ukaba ukora imibonanompuzabitsina igihe kirekire, ukwiye kumenya aha haba hari ibyago byinshi byo kwandura ‘infections’ zo mu gitsina mu buryo bworoshye, urugero nk’izwi ku izina rya ‘Bacteria Vaginosis’.
Icayakora izi infections zo mu gitsina ku mugore kimwe n’umugabo, bitizwa umurindi n’uko nta suku ihagije iba ihari cyane cyane mu gitsina cy’umugore.
Ku mugore kandi usanga ahorana uburyaryate mu gitsina, ndetse rimwe na rimwe kimwe n’abagabo nawe akaba yakomereka mu gitsina bitewe no gukora iki gikora mu gihe kirekire nta kuruhuka.
Indi ngaruka kandi abagore bahuriraho n’abagabo, ni uko ukora imibonanompuzabitsina igihe kirekire bituma ubushake bugabanuka ndetse kwiyumvanamo wowe n’uwo mwashakanye bigatangira kugabanuka.
Umugore utagira amavangingo mu mubiri, aho usanga mu gitsina ahora akanyaraye ugasanga mu gihe k’imibonano mpuzabitsina birasaba kuyikora ari uguhatiriza, mu gihe ayikora igihe kirekire bishobora kumuzanira ingaruka mu buzima zitandukanye harimo gukomereka akava amaraso, kuzana ururenda mu gitsina, kubabara mu gitsina, kukongerera ibyago byo kwandura infection, ndetse rimwe na rimwe bikaba byagira ingaruka kuri nyababyeyi.
Ubushakashatsi kandi bwagatagaje ko abantu bakagombye kumara hagati y’iminota 5 na 7 ari gutera akabariro, gusa benshi bakunda kuyirenza cyangwa se bamwe ntibayigezemo bitewe n’uko usanga icyo bitayeho ari uko buri wese yishima.