AHABANZAIMIBEREHO MYIZA

Nyanza: Abantu 3 bapfuye baguye mu mpanuka y’imodoka

Imodoka yo mu bwoko bwa Fusso yari irimo abantu 8 yakoze impanuka maze abantu batatu bahita bitaba Imana, abandi bane barakomereka.

Ni impanuka yabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kibirizi mu kagari ka Cyeru, mu mudugudu wa Matara mu muhanda uva mu mudugudu wa Matara werekeza mu mudugudu wa Nyamunini habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso.

Iyi modoka yari ipakiye imbaho ifite ibirango RAE 847T.

Yari irimo abantu umunani ubwo yakoraga impanuka, batatu bahita bapfa naho abandi bane bakomeretse bajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Kibirizi.

Ba nyakwigendera ni NDAYIZEYE Venuste, HAGENIMANA Erneste na HAKIZIMANA Abraham bakomoka mu karere ka Nyamasheke, mu murenge wa Karengera mu kagari ka Gasayo mu mudugudu wa Nyamugari.

Abakomeretse ni ISHIMWE Regis uvuka mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kibirizi mu kagari ka Cyeru mu mudugudu wa Nyamunini, NIYONKURU Felix, NDAGIJIMANA Moris na IRAGIRE Aron bo mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Karengera.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yatangaje ko umushoferi wari utwaye imodoka yahise acika akaba ari gushakishwa.

Bikekwa ko iyo mpanuka yatewe n’umushoferi wayoboye imodoka nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *