AHABANZAINKURU ZA KARABAYE

Nyuma yo gushakana bagasanga ari abavandimwe bafashe umwanzuro watunguye benshi

Tylee na Nick Waters, bamaze imyaka itatu babana nk’umugore n’umugabo muri Utah, batangaje benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhishura ko basanze ari abavandimwe. Aba bombi bashyize hanze iyi nkuru ku rubuga rwa TikTok mu mashusho yagiye ahagaragara amaze kurebwa n’abantu benshi.

Bagize bati“Tumaze imyaka itatu dushakanye, kandi twamenye ko turi abavandimwe”.Ni ubutumwa bwagaragaye mu mashusho yabo maze buherekejwe n’amagambo yo kwicuza agira ati: “Nifuzaga ko byaba ari urwenya.”

Mu mashusho akurikira, Tylee na Nick bashimangiye ko badateze gutandukana, nubwo basanze bafite isano ya hafi. Berekanye ko bemera gukomeza urukundo rwabo binyuze mu ndirimbo ifite amagambo avugango “Yego.”

Byongeye kandi, aba bombi bavuze ko basangiye itariki y’amavuko ndetse kenshi abantu bababonye bababwira ko basa.

Nubwo batatangaje neza isano bafitanye, inkuru yabo yatumye bongera kugaruka ku bibazo byo gusuzuma inkomoko binyuze mw’ikoranabuhanga ry’Uturemangingo-ndagasano (DNA) .

Iyi nkuru irerekana uko urukundo rushobora gukomera, nubwo ruhura n’ibigeragezo bidasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *