AHABANZAIMYIDAGADURO

P-Fla yavuze icyamukerereje bigatuma ataririmba mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’

P Fla uri mu baraperi bataririmbye mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’, bwa mbere yakomoje ku mpamvu yatumye akererwa ahamya ko yanayifatiye ingamba ku buryo mu bitaramo bitaha ikosa nk’iryamubayeho.

Ibi P Fla yabigarutseho nyuma y’uko yakomeje gushyirwa mu majwi nk’umwe mu baraperi batagereye ku gihe ahabereye igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ bikarangira bigize ingaruka ku mige

P Fla yavuze ko mu by’ukuri ugiye kureba n’icyamukerereje ari ikintu kidafatika kuko yatindijwe no kurindira inshuti ze.

Ati “Abaraperi bashimishwa no kubona bari kumwe n’abantu benshi ku rubyiniro n’iyo baba ntacyo bagiye kugufasha […] nkubwiye nk’ikintu cyankerereje, natinze mpamagara inshuti zanjye kuko numvaga bose twakwinjirana rwose.”

P Fla yemeje ko gukerererwa ku rubyiniro byamusigiye isomo rikomeye ku buryo ubutaha bitazongera kumuranga.

Ati “Ibyo twabyikoraga kera tukibera ku muhanda ariko uyu munsi ntabwo tukiri ku muhanda, ubutaha icya mbere ni akazi, inshuti zanjye zigomba kuzaba zizi aho nakoreye bazansangeyo aho gutuma nkerererwa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *