AHABANZAIMIBEREHO MYIZA

Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy’abambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga

Perezida Kagame Kagame yanenze bikomeye urubyiruko rwirirwa rwiyambika imyambaro ibambika ubusa, bakajya kubyerekana ku muhanda no ku mbuga nkoranyambaga.

Perezida Kagame yavuze yirirwa akurikirana ibibera ku mbuga nkoranyambaga birimo urubyiruko rwiyambika ubusa bakabishyira ku karubanda, agaragaza ko ari ibintu bidakwiye na gato.

Yavuze ko abo biyambika ubusa nta kintu baba bafite cyo kurata bafite, ahubwo ikibitera byose ni uko usanga baba bambaye ubusa no mu mutwe.

Ibi yabigarutseho ubwo yari yitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushima Imana no gusabira igihugu, yabereye muri Serena Hotel hamwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Ati “Njya mbibona nkurikirana ibintu byo ku mbuga nkoranyambaga, abana bato bari aho bambara ubusa bakajya mu muhanda. Uwambara ubusa se arata iki undi adafite, twese tudafite?

“Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa, nta muryango ubaho wo kwambara ubusa. Ariko burya kwambara ubusa ntabwo ari bwa busa, burya bambaye ubusa no mu mutwe. Ni ubusa buri mu mutwe nicyo kibazo, niho bishingira.”

Ibi yabivuze mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi inkundura y’amashusho y’urukozasoni akomeje kujya hanze ubutitsa, ugasanga benshi babinenga bavuga ko umuco Nyarwanda wacitse.

Hari kandi n’abandi by’umwihariko abana b’abakobwa usanga bambaye imyenda igaragaza imyanya yabo y’ibanga bamwe bumva ko ari ibigezweho, abandi bakabikora bashaka kuvugwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *