Phil Peter yatanze gasopo
Phil Peter, umunyamakuru ubivanga no kuririmba ndetse akaba n’umu-DJ w’izina rikomeye mu Rwanda, yahaye gasopo abakomeje kumwigirizaho nkana, bakibasira shene za YouTube ashyiraho ibihangano bye.
Ibi Phil Peter abigarutseho nyuma yo gufungura shene nshya ya YouTube, cyane ko iyo yari aherutse gushyiraho EP ye nshya yise ‘Filipiano’ yakuweho nta n’iminsi imaze.
Ati “Twaraganiriye mbamenyesha ko ari ubwa nyuma mbihanangirije, ubutaha bizaba bibi kuko bizansaba kugana inzego bireba zibe zabikurikirana mu buryo bw’amategeko.”
Ku rundi ruhande, Phil Peter yijeje abakunzi be ko binyuze kuri shene nshya ya YouTube yafunguye, agiye kongera kubasangiza indirimbo zose bari bamaze iminsi batabona.
Kwibasira Phil Peter byatangiye umwaka ushize ubwo yasohoraga indirimbo ‘Jugumila’ yakoranye na Chriss Eazy ndetse na Kevin Kade.
Iki gihe Phil Peter yayisangije abantu binyuze kuri shene ya YouTube yari asanzwe akoresha, icyakora ntiyamaraho kabiri kuko yahise isibwa, biba ngombwa ko ishyirwa kuri shene ya Chriss Eazy ari naho ibarizwa kugeza uyu munsi.
Uretse iyi ndirimbo yasibwe, shene ya YouTube uyu muhanzi yari yarashyizeho ibihangano bye byose yaje gusibwa burundu.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka yafunguye indi shene ya YouTube, ashyiraho EP nshya yise ‘Filipiano’ yari iherekejwe n’amashusho y’indirimbo yise ‘Tunywe’.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Phil Peter yamenyesheje abamukurikira ko na shene nshya yari yafunguye yafungishijwe n’agatsiko k’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamukoreye urugomo.
Nyuma yo gufungirwa shene ya YouTube, Phil Peter yafashe icyemezo cyo gufungura indi yongera gushyiraho ibihangano bye ahereye kuri EP ye nshya yise ‘Filipiano’, icyakora ahamya ko uzongera kumufungishiriza shene bazakizwa n’amategeko.