Ruhango: Umukecuru yishwe urw’agashinyaguro
Mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo, haravugwa inkuru y’umukecuru wishwe urupfu rw’agashinyaguro nyuma y’uko aketsweho gukoresha amarozi.
Byabereye mu Mudugudu wa Nyarugenge, mu Kagari ka Nyarurama, mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2025, nibwo abagizi ba nabi bataramenyekana bishe umukecuru bamukase ijosi, bikekwa ko ari abamushinja amarozi.
Uyu nyakwigendera witwaga Mukarusize Asenathe, yishwe n’abantu bamushinja kubarogera bamwe bo mu miryango yabo bagiye bapfa imfu zitunguranye, nk’uko byatangajwe na bamwe mu baturage barimo n’umukobwa we.
Uyu mukobwa wa Nyakwigendera babanaga mu nzu imwe yavuze ko yaherukanaga na nyina ubwo yari agiye guhinga mu ikawa noneho bigeze nka saa Saba z’amanywa imvura iba iraguye agira ubwoba kuko yabonaga atari yaza ngo yugame imvura.
Nibwo yigiriye inama yo kujya kumushakisha aho yahingaga agezeyo aramubura ariko mu gihe agarutse inyuma arebye hirya abona hasi igitambaro yari yambaye mu mutwe akomeje imbere mu cyerekezo cyariho atungurwa no gusanga nyina aryamye hasi yamaze gukatwa ijosi yapfuye.
Aba baturage basabira nyakwigendera Mukasine ubutabera, bavuga ko abakundaga kumushinia amarozi ari bo mu muryango we, bakunze kwigamba kenshi ko batazamuha agahenge kugeza ubwo bihoreye agapfa nk’uko nawe yabahekuye.
iyi nkuru yakorwaga, ubuyobozi bw’ Akarere ka Ruhango, ntabwo bwitabaga Telefoni.