AHABANZAIMYIDAGADURO

Tom Close yagarukiye Tems

Nyuma y’uko mu minsi ishize Tom Close yagaragaje umujinya n’agahinda yatewe no kuba Tems yarasubitse igitaramo yagombaga gukorera i Kigali akabyita ko ari agasuzuguro, yatangiye kumugarukira avuga ko ikibazo atari we ahubwo ari abamubeshye.

Mu minsi ishize ubwo Tems yatangazaga ko atagitaramiye i Kigali muri BK Arena tariki 22 Werurwe 2025, bitewe n’agatotsi kari mu mubano w’u Rwanda na Congo, Tom Close yabaye umwe mu bantu bababajwe n’iki cyemezo bise ko kidahwitse, ndetse babyita agasuzuguro.

Icyo gihe Tom Close yaje kwandika ubutumwa kuri X ye, abaza abantu uko babyumva baramutse bateguye igitaramo cyo guca ‘agasuzuguro’ ka Tems, kikazabera muri BK Arena ku itariki n’ubundi yari gutaramiraho.

Ni igitekerezo cyakiranywe ubwuzu n’abantu benshi kandi mu ngeri zitandukanye harimo abo mu Nzego za Leta, ndetse n’abasanzwe mu bikorwa by’imyidagaduro.

Nyuma y’uburakari Tom Close yari yagaragaje, kuri ubu yatangiye kugarukira Tems avuga ko bishoboka ko nawe nta makuru yari ahagije afite, asaba abantu ko bamworohereza ku buryo n’ubutaha yazagaruka.

Yagize ati “Umuhanzi Tems nta makuru ahagije yari afite, nubwo yahisemo gusubika igitaramo ku mpamvu tutemeranywaho nk’abantu yari aje gutaramira. Tumushyiriremo imiyaga buriya ubutaha nabona amakuru yose azaza adutaramire. U Rwanda ni urugendwa. Abafite ibibazo ni abamubeshye.”

Ni ubutumwa atambukije nyuma y’ubwo Minisitiri Utamatwishima yari yatangaje avuga ko ashyigikiye igitekerezo cya Tom Close cyo gutegura igitaramo ndetse amwizeza ko nawe bazafatanya kugitegura, gusa asaba abantu kudahutaza abahanzi b’abanyamahanga kuko usanga abenshi nta makuru baba bafite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *