AHABANZAIMYIDAGADURO

Trevor Noah ashobora kutongera kuyobora ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy

Umunyarwenya wo muri Afurika y’Epfo, Trevor Noah, yatangaje ko ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy ku nshuro ya 67 yaraye ayoboye, bishobora kuba ari byo bya nyuma ayoboye muri Amerika.

Ibi Trevor Noah yabitangaje mu ijoro ryakeye ubwo yari ayoboye itangwa ry’ibihembo bya Grammy, byaberaga i Los Angeles mu nyubako ya Crypto.Com Arena.

Yavuze ko ibi birori bishobora kuba ari byo bya nyuma ayoboye muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, bitewe n’impinduka zabaye harimo no kuba Donald Trump yarongeye gutorerwa kuyiyobora.

Ati “Hari impinduka nkeya zabaye muri Washington, rero ibi bishobora kuba ari byo nyoboye muri iki gihugu.”

Trevor Noah ni umwe mu bantu bakunzwe na benshi bitewe n’uburyo ayobora ibirori bitandukanye bikagenda neza, ahanini bigendanye n’uko abikora avangamo urwenya bigashimisha benshi.

Ibi nibyo byamuhesheje amahirwe yo kuba amaze kuyobora itangwa rya Grammy inshuro eshanu yikurikiranya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *