AHABANZAIMYIDAGADURO

Uko byagenze kugira ngo Emelyne ‘Ishanga’ yisange mu maboko ya RIB

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025, nibwo hamenyekanye amakuru ko Kwizera Emelyne (Ishanga) na bagenzi be batatu batawe muri yombi bazira amashusho y’urukozasoni amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu Cyumweru gishize nibwo hagiye hanze amashusho y’uruhererekane agaragaramo uyu Emelyne, aho yagaragaraga ari kwisambanya akoresheje icupa ry’inzoga.

Ni amashusho yavugishije benshi, ndetse abenshi bakomeje gusaba ko Emelyne yakurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akaba yaganirizwa kuko ibyo yakoze atari iby’i Rwanda.

Emelyne amaze kubona ko aya mashusho yagiye hanze mu buryo butunguranye, yaje kujya gutanga ikirego kuri RIB ngo uwayashyize hanze abiryozwe.

Akigerayo, byabaye ngombwa ko nawe baba bamugumanye mu gihe iperereza rigikomeje. Icyakora abo yari agiye kurega nabo baje kubata muri yombi, kuri ubu bose bakaba bafunzwe.

Amakuru avuga ko aya mashusho yafashwe ku bushake bw’aba bombi, gusa nyuma baza kugirana ikibazo bituma umwe muri bo ayashyira hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *