Uko hamenyekanye amakuru yatumye hatahurwa ukekwaho gusambanya umwana muto arusha imyaka 52
Umugabo w’imyaka 55 y’amavuko wo mu Murenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke, ari mu maboko ya RIB nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka itatu, bikamenyekana nyuma y’ibyumweru bibiri.
Uyu mugabo wo mu Mudugudu wa Mwiyando mu Kagari ka Gashashi, ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu Karere ka Rusizi, yafashwe tariki 17 Gashyantare 2025, nyuma yuko hamenyekanye amakuru y’uko uyu mugabo akekwaho gusambanya uyu mwana w’imyaka itatu.
Amakuru yamenyekanye tariki 13 Gashyantare 2025, ubwo umubyeyi w’umwana wasambanyijwe yari ari kumwoza, umwana akamubwira ko ababara cyane, yamubaza icyo yabaye akamubwira ko ari ukubera uwo mugabo akamuvuga izina.
Umwe mu baturanyi b’uyu mubyeyi, yavuze ko ubwo yari amaze kumva ibyo yabwirwaga n’uyu mwana we, yahise agira amakenga.
Ati “Yamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Giheke, bahita bamwohereza kuri Isange One Stop Center mu bbitaro bya Gihundwe, basanga koko umwana yarasambanyijwe, umugabo afatwa ku wa 17 Gashyantare.”
Mukarukundo Therese, umubyeyi w’uyu mwana, yabwiye ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya ko ubwo umwana we yakorerwaga ishyano, yari yagiye mu isoko kugurisha imyaka, amusigira nyirakuru.
Ati “Uriya mugabo na we yari yaje guhingira nyirakuru w’umwana, akorera amafaranga. Ahingutse ageze mu rugo rw’uriya mukecuru yahingiraga, imvura iragwa, umukecuru amusigira umwana yibwira ko ntakibazo, ajya gucyura ihene yari yaziritse ku gasozi, yanga ko zinyagirwa.”
Uyu mubyeyi avuga ko ubwo uwo mukecuru yari agiye, uyu mugabo yahise abwira umwana ngo amujye hejuru, ariko amubwira ko adakwiye kugira uwo azabibwira.
Ati “Natashye nimugoroba njya kuzana umwana nk’uko bisanzwe, umwana arambwira ngo Eugène yamujombye umusumari mu kibuno, nyoberwa ibyo avuga kuko nta gikomere nabonaga ku kibuno, na Eugène yavugaga natekerezaga uwo mugabo kuko asanzwe aza guhingira mama, sinumva ko yamukorera ibya mfura mbi, ngira ngo ni abana bakinishaga umusumari, ndabyihorera.”
Avuga ko umwana yakomeje kumubwira ko ababara mu gitsina, ntabyiteho ariko tariki 13 Gashyantare yaje kugira amakenga ubwo n’ubundi yamwozaga akamubwira ko ababara mu gitsina, ari bwo yahisemo kugana inzego z’ubuzima kugira ngo barebe ikibazo afite, biza kugaragara ko yasambanyijwe.