AHABANZAUBUZIMA

Uko imbangukiragutabara yakoze impanuka ikisanga mu murima w’icyayi

Mu Karere ka Ngororero haravugwa inkuru y’imbangukiragutabara y’ibitaro bya Kabaye yakoze impanuka yisanga murima w’ icyayi.

Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Muhanda , mu Karere ka Ngororero, aho bivugwa ko iyi mbangukiragutabara yarenze umuhanda igwa mu cyayi cy’uruganda rwa Rubaya, gusa umushoferi n’umuforomo bari bayiruno ntabwo bakomeretse.

Amakuru avuga ko icyateye iyo mpanuka ngo uwo mushoferi wari utwaye iyo mbangukiragutabara yabonye abantu mu muhanda basinze baramwitambika agiye kubakatira irenga umuhanda igwa mu cyayi, gusa ku bwamahirwe nta muntu wigeze akomereka.

Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2025, mu masaha ya Saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama, nibwo haje imodoka iterura ibiremereye kugira ngo iyikure aho yaguye mu cyayi.

Dr. Origene Shema, Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kabaya, avuga ko bakomeje gutanga za raporo basaba ko imihanda yerekeza mu misozi imeze nabi yakorwa ariko bagitegereje igisubizo cy’ubuyobozi bwite bwa Leta. Avuga ko imodoka zikunze kunyerera ku buryo byakunze kugorana kujya kuzana abarwayi, kandi ko imodoka yaguye nta kibazo kindi yari ifite usibye ibyo bibazo by’ubunyereri.

Amakuru akomeza avuga ko iyo mbangukiragutabara yavaga ku Bitaro bya Kabaya ijya kuzana umurwayi ku Kigonderabuzima cya Ramba mu Murenge wa Kavumu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *