Umuhanda Nyamasheke-Huye-Kigali wafunzwe
Polisi y’Igihugu yatangaje ko umuhanda munini unyura mu turere twa Nyamahseke, Huye na Kigali wabaye ufunzwe by’agateganyo.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X rwa Polisi y’igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2024, bagaragaje ko gufunga uyu muhanda by’igihe gito byatewe n’impanuka yabereye mu gice k’ishyamba rya Nyungwe mu kagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke.
Ni mu butumwa bugira buti ”Turabamenyesha ko kubera impanuka yabereye mu muhanda munini Nyamasheke–Huye–Kigali unyura mu ishyamba rya Nyungwe, ahitwa Gisakura mu kagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, Nyamasheke, utari nyabagendwa”.
Polisi y’igihugu yijeje abakoresha uyu muhanda ko buri gukora ibishoboka byose ngo iki kibazo gikemuke wongere ube nyabagendwa.
Bati “Turasaba abakoresha uyu muhanda kunyura mu muhanda Nyamasheke-Karongi-Kigali. Ibikorwa byo gukuraho imodoka yafunze umuhanda nibirangira turabamenyesha, abapolisi barahari kugira ngo babayobore”.