Umuhungu wa Brad Pitt na Angelina Jolie yongeye gusimbuka urupfu
Pax umuhungu wa Brad Pitt na Angelina Jolie, yongeye gusimbuka urupfu nyuma y’uko yongeye gukora impanuka ku nshuro ya kabiri Imana igakinga akaboko.
Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko, kuri uyu wa Gatanu nibwo yongeye gukora impanuka y’igare mu mujyi wa Los Angeles, ariko Imana ikinga akaboko.
Ni impanuka yakoze ubwo yagenderaga ku muvuduko mwinshi, yisanga yagonze umuryango w’imodoka yari iri imbere ye, gusa ku bw’amahirwe ntiyakomereka bikabije nk’uko byagenze ubushize kuko kuri iyi nshuro yari yambaye ingofero irinda umutwe gukomereka.
Ni impanuka yakoze nyuma y’uko no mu mezi atandatu yari yakoze indi na none ubwo yari atwaye igare, ndetse icyo gihe yarakomeretse bikabije biba ngombwa ko ajyanwa mu bitaro amarayo iminsi.