Umukuru w’Itorero yishe mugenzi we amuteye icyuma
Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru idasanzwe y’Umukuru w’Itorero wishwe na mugenzi we nyuma yo gukeka ko amusambanyiriza umugore.
Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Kenya, aravuga ko kuri ubu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi bo mu Mudugudu wa Ramoya, mu Ntara ya Homa Bay, bari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko umwe mu bakuru b’iri torero yitabye Imana atewe icyuma na mugenzi we amushinja kumusambanyiriza umugore we.
Nyakwigendera watewe icyuma yitwaga Francis Opiyo yaterewe icyuma imbere y’iteraniro mu gihe yari ari ku ruhimbi rw’Itorero rya Ebenezer SDA.
Ngo yari amaze gusoma ijambo ry’Imana, maze ukekwa azamuka ku ruhimbi amusatira, ahita akurayo icyuma yari yahishe muri Bibiliya maze akimutera mu nda ahita yitura hasi abakirisitu bahita bamujyana kwa muganga hashize iminota mike ahita abura ubuzima.
Uyu ukekwaho kwica mugenzi we, yamushinjaga kuba yararyamanaga n’umugore we na we usanzwe asengera muri iryo torero.
Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu, avuga ko ubwo yari amaze gutera icyuma nyakwigendera yahise acika ariko kuri ubu yamaze gufatwa ajyanwa kuri Polisi yo muri ako gace.
Amakuru kandi avuga ko afungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Magunga, mu gihe heteganyijwe ko azitaba urukiko ku wa Mbere tariki ya 03 Gashyantare 2025.
Nahamwa n’icyaha nk’uko biteganwa n’urukiko, azahanishwa igihano cy’urupfu.